Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yahishuye amabanga ya Perezida wa Kenya, William Ruto

Rigathi Gachagua yatanze imbwirwaruhame ikubiyemo amasezerano yasinywe na Perezida wa Kenya, William Ruto, none we akaba ayakurikiza kubera ko ngo akorera mu kuri.

Oct 8, 2024 - 11:29
Oct 8, 2024 - 11:55
 0
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yahishuye amabanga ya Perezida wa Kenya, William Ruto

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua cyangwa se ukunda kwitwa Riggy G uri mu bihe bikomeye byo gusabwa kwegura yahishuye amabanga ya William Ruto, arimo kuzirikana tumwe mu duce two muri Kenya, ntitujyanishwe n’igihugu cyose.

Rigathi Gachagua uri gusabwa kwegura na bamwe mu Badepite bo ku ruhande rwa William Ruto, yatanze imbwirwaruhame yumvikanamo ukwirwanirira, agaragaza ko ibyo yashinjwe by’ivangura yabitewe n’amasezerano yasinywe na William Ruto.

Yagize ati:”Nta muntu wagakwiye kunshinja ibyo gufata imigabane mu kuyobora; ntabwo ari njye. Ni umuyobozi wacu, Perezida William Ruto wabikoze, we n’abandi bayobozi bakuru bemeje ko Kenya imeze nka kompanyi ifite imigabane, buri umwe agomba gufata uruhande. Yarabyemeje, asinya ayo masezerano Kenya arayitugabanya.”

Gachagua yavuze ko ibyo byakozwe mu gihe cyo kwitegura amatora bari mu nama y’ishyaka ‘Kenya Kwanza Alliance’ bemeza ko nibayatsinda bazagabana igihugu. Yakomeje yiregura ashingira kuri ayo masezerano ko ibyo yashinjwe by’amacakubiri atari we wabizanye ahubwo byazanywe na Perezida Ruto.

Ati:”Hashyizweho imigabane y’Umuyobozi w’Abadepite, Senateri, Visi Perezida na Perezida. Bari kunshinja amacakubiri mu gihugu kandi atari njye wabyemeje. Njyewe burya ndi umunyakuri, mba nkora ibikubiye mu masezerano.”

Visi Perezida yakomeje ashinja bamwe mu bayobozi ba ‘Kenya Kwanza Alliance’ uburyarya, aho babeshya ko ari abakunzi b’igihugu kandi barabaswe n’amoko.

Ati:”Abantu barashaka ko ibi bintu bihishwa, barabeshya ko bakunda igihugu bakavuga ko njye ntagikunda ngendera ku moko, mumenye ko bari kubeshya, ni bo babyemeje, bemeje ko buri umwe azajya yita ku karere akomokamo.”

Visi Perezida Rigathi Gachagua atangaje ibi nyuma yuko ku Cyumweru tariki ya 06 Ukwakira 2024 yumvikanye asaba imbabazi Perezida William Ruto, ashimangira ko niba hari icyaha yamukoreye yakimubabarira bakabana neza ariko ntamwirukane ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya.

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua yavuze ko Perezida William Ruto yabagabanyije igihugu

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow