Intandaro y'urupfu rwa musaza wa Madonna
Umuhanzikazi Madonna yatangaje ko umuvandimwe we yitabye Imana afite imyaka 63.
Umunyabigwikazi mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no hirya no hino ku Isi, Madonna yaciye ku rubuga rwa Instagram avuga ko musaza we yitabye Imana azize kanseri.
Madonna w'imyaka 66 ufatwa nk'umwamikazi w'umuziki, bamwe bakamufatiraho ikitegererezo mu muziki, yahishuye ko musaza we, Christopher Ciccone yatabarutse azize Kanseri ku wa Gatanu w'icyumweru gishize anahishura uburyo irwara rye ryabahuje.
Uyu muhanzikazi yagize ati:"Nari mbanye neza n'umuvandimwe wanjye. Yari umushushanyi, umusizi akaba n'inararibonye. Namukundaga. Yari umugabo ufite ururimi rutyaye, rimwe na rimwe akambwiza amagambo akomeye bigatuma tutumvikana ariko ngahita mubabarira tukabana neza."
Yakomeje avuga icyahitanye Christopher Ciccone, ati:"Rimwe na rimwe ntabwo twajya tuganira, ariko amaze kurwara twarahuraga cyane. Nakoze uko nshoboye kugira ngo murokore, tugahuza ibiganza tukabyina, ari mu bubabare yabayemo kugeza atabarutse."
Madonna yasoje avuga ko yizera ko Christopher ari kubyinira ahantu kuko yari umubyinnyi mwiza.
Christopher yari umuvandimwe ufitanye amateka maremare na Madonna dore ko yabaye umubyinnyi we.
What's Your Reaction?










