U Burusiya bwashimiye Kim Jong Un wongeye gutorerwa kuyobora Koreya ya Ruguru
Perezida w’u Uburusiya, Vladimir Putin, yoherereje ubutumwa bwo gushimira mugenzi we uyobora Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Komisiyo ishinzwe ibya Leta, urwego rukuru rufata ibyemezo muri icyo gihugu.
Ubu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere n’ibiro bya Kremlin nyuma y’uko Inteko Nkuru ya 15 y’Abaturage iteraniye i Pyongyang yemeje ko Kim akomeza kuyobora igihugu.
Mu butumwa bwe, Putin yashimye icyemezo cyafashwe n’iyo nteko, avuga ko kigaragaza “inkunga rusange kandi idasanzwe abaturage baha umurongo wa politiki wa Kim Jong Un.”
Yongeyeho ko Uburusiya bushima uruhare rwa Kim mu gukomeza guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Putin yanasezeranyije ko Moscow izakomeza gukorana bya hafi na Pyongyang mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
INDI NKURU WASOMA :Sheebah ni we muhanzikazi w'ikinyacumi gishize - Pallaso
Ibi byishimo by’ubuyobozi bw’u Burusiya bije mu gihe umubano hagati ya Moscow na Pyongyang urimo kurushaho gukomera. Kuva hatangira intambara yo muri Ukraine, Uburusiya bwongereye imikoranire na Koreya ya Ruguru, aho bivugwa ko Pyongyang yatanze ubufasha bwa gisirikare, igasubizwa ubufasha mu by’ikoranabuhanga n’ubukungu. Kongera gutorwa kwa Kim bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko uyu mubano uzarushaho gukomeza no kwaguka.
Ku rwego mpuzamahanga, iyi mikoranire ifite ingaruka zikomeye ku mutekano w’isi, cyane cyane mu gihe umwuka mubi ukomeje kugaragara ku kirwa cya Koreya no mu bindi bice by’isi.
What's Your Reaction?










