Perezida Kagame yahaye abanyarwanda umukoro udasanzwe
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko nubwo u Rwanda rwizihije imyaka 32 rumaze rwibohoye, urugendo rwo kubohora igihugu no kugiteza imbere rugikomeje, asaba Abanyarwanda gukomeza kurinda ubumwe, umutekano no kurwanya ingengabitekerezo y'amacakubiri.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda ku wa 4 Nyakanga 2026, umunsi wizihizwemo Kwibohora ku nshuro ya 32, Kagame yashimiye ingabo za RPA zabaye ku isonga mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guhindura amateka y'u Rwanda.
Yavuze ko hari abarwanye batabonye umusaruro w'ibyo baharaniye, ariko ko ibyo bitangiye igihugu bigaragarira mu Rwanda rumaze gutera intambwe mu iterambere.
INDI NKURU WASOMA : Umutoza wa Misiri yatuye intsinzi ya Australia abanye- Gaza
Perezida Kagame yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasembuwe n'ingaruka z'ivangura n'urwango byari bimaze igihe byubakwa, ashimangira ko ingengabitekerezo yayiteye itararandurwa burundu, ari yo mpamvu u Rwanda rukomeje kuba maso.
Yavuze ko umutekano n'imiyoborere myiza ari byo shingiro ry'iterambere igihugu kimaze kugeraho, yongeraho ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo amateka mabi rwanyuzemo atazigera yisubiramo.
Perezida Kagame yanasabye urubyiruko rwavutse nyuma y'ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo kumva ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza kubaka no kurinda ibyo igihugu cyagezeho.
What's Your Reaction?










