USA: U Rwanda rwashyize umucyo ku byo gushamiranira na DRC muri Hotel

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasobanuye ibyabaye ku itsinda ry’abashinzwe umutekano b’abayobozi b’u Rwanda bivugwa ko bashyamiranye n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ubwo bahuriraga muri hoteli i Washington, D.C.

Mar 25, 2026 - 10:47
Mar 25, 2026 - 11:05
 0
USA: U Rwanda rwashyize umucyo ku byo gushamiranira na DRC muri Hotel

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, iyi ambasade yavuze ko ibyabaye byari uguhura gutunguranye kw’umwe mu bashinzwe umutekano w’abayobozi b’u Rwanda, utari ufite intwaro, n’abashinzwe umutekano b’itsinda ryaturutse muri RDC mu koridoro ya hoteli ikoreshwa n’abashyitsi bose.

Iri tangazo rigira riti: “Uwo ushinzwe umutekano w’u Rwanda yabujijwe kugera ku nzamutsa [ascenseur] mu gihe gito n’abashinzwe umutekano ba RDC, igikorwa twafashe nk’imyitwarire idakwiye kubera ahantu rusange.”

INDI NKURU WASOMA :Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania ziyemeje gukaza umutekano ku mupaka

Ambasade y’u Rwanda yakomeje ivuga ko ikibazo cyakemutse mu ituze nta kindi kibazo cyabayeho, inahakana amakuru yavugaga ko habayeho kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa ikibazo cy’umutekano.

Yongeyeho ko hari amakuru yatangajwe atari yo ku byabaye, ashinja uruhande rwa RDC gukwirakwiza ibinyoma ku byabaye, ndetse ivuga ko habayeho “gutesha agaciro ukuri” mu buryo bwatangajwemo ayo makuru.

Ambasade y’u Rwanda yanavuze ko nyuma y’icyo gikorwa, itsinda ryayo ryahisemo kwimukira mu yindi hoteli.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow