Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania ziyemeje gukaza umutekano ku mupaka
Abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) bahuriye mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi no gukaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikorwa ku mipaka.
Iyi nama ya 15 yiswe Proximity Commanders’ Security Meeting iri kubera mu Karere ka Karagwe muri Tanzania kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Werurwe 2026. Yitabiriwe n’ingabo za RDF zo mu Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo zirwanira ku butaka hamwe na Brigade ya 202 ya TPDF, zishinzwe umutekano ku mupaka uhuza ibi bihugu.
Itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Major General Ruki Karusisi, mu gihe irya Tanzania riyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa.
Ku munsi wa mbere w’iyi nama, aba bayobozi bagiriye uruzinduko hamwe mu bice bitandukanye byegereye umupaka, bagamije kureba ibibazo by’umutekano bihari no kuganira n’abaturage bahatuye. Hibanzwe cyane ku bukangurambaga bwo kwirinda kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’uburobyi butemewe mu biyaga n’imigezi ihuriweho n’ibihugu byombi.
INDI NKURU WASOMA :Intambara ya Iran na Israel ni mbi bingana iki ku Rwanda ?
Mu duce basuye harimo imidugudu ya Nyarubare na Katwe mu Karere ka Kyerwa, ndetse na Nyakakoni iri ku ruhande rwa Tanzania, ahateganye n’Umurenge wa Rwimiyaga mu Rwanda. Utu duce turangwa n’imipaka yoroshye kwambukiranya kubera imigezi, ibiyaga n’ibishanga, cyane cyane uruzi rw’Akagera.
What's Your Reaction?








