Intambara ya Iran na Israel ni mbi bingana iki ku Rwanda ?

Intambara irakomeje hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku ruhande rumwe, na Iran ku rundi, iri kugira ingaruka zikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu, by’umwihariko ibikomoka kuri peteroli. Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, aho Iran yahise isubiza igaba ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote mu bihugu byo mu Karere k’Abarabu.

Mar 24, 2026 - 12:27
Mar 24, 2026 - 12:39
 0
Intambara ya Iran na Israel ni mbi bingana iki ku Rwanda ?

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibikorwa remezo by’ingufu birenga 40 mu bihugu icyenda byo mu Burasirazuba bwo Hagati byangiritse bikomeye, ibintu byatumye itangwa rya peteroli ku isoko mpuzamahanga rigabanuka cyane. 

Ibi byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka ku buryo bugaragara, aho urugero rwa Brent rwazamutseho hejuru ya 50%, ruva ku madolari 72 ku mpera za Gashyantare rugera hafi ku 113 ku wa 23 Werurwe 2026.

Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ingufu (IEA), Fatih Birol, yatangaje ko izi ngaruka zishobora kumara igihe kirekire, bitewe n’uko gusana ibikorwa remezo byangiritse bizatwara igihe. Ibi byiyongera ku kibazo cy’umuhora wa Hormuz, unyurwamo na hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi, ubu ikaba warahungabanye cyane.

Mu Rwanda, izi mpinduka ku isoko mpuzamahanga zitezweho kugira ingaruka zikomeye, kuko igihugu gishingiye cyane ku bikomoka kuri peteroli bitumizwa hanze. Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga rishobora gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire mvaruganda bizamuka imbere mu gihugu.

INDI NKURU WASOMA :David Niyo arangamiye kwigarurira amahitamo ya Stephen Constantine

Imibare igaragaza ko u Rwanda rutumiza hafi 57% bya peteroli rukoresha mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Ibi bituma igihugu cyugarijwe cyane n’ihungabana ry’iri soko.

Abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli bavuga ko ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka, cyane cyane ku bagura peteroli ku masoko y’ako kanya (spot market), aho ibiciro bihinduka buri munsi bitewe n’ibiri kubera ku isoko mpuzamahanga.

Nubwo hari icyizere ko ibicuruzwa bizakomeza kuboneka binyuze mu bindi bihugu nk’u Buhinde na Singapore, inzira ndende binyuramo n’izamuka ry’ibiciro bishobora gutuma abaguzi bo mu Rwanda aribo bazagerwaho n’ingaruka nyinshi.



What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow