David Niyo arangamiye kwigarurira amahitamo ya Stephen Constantine
Umukinnyi ukina hagati asatira izamu muri NK Veres Rivne yo muri Ukraine, David Niyo, yatangaje ko guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ari amahirwe akomeye amuteye imbaraga zo kurushaho gukora cyane.
Uyu mukinnyi uherutse kwerekeza muri iyi kipe muri Gashyantare 2026, ari mu bakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza mukuru Stephen Constantine bitegura imikino ya FIFA Series izabera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Werurwe 2026.
Niyo yavuze ko kwambara umwambaro w’Amavubi ari icyubahiro gikomeye, ariko anagaragaza ko ari inshingano isaba gukora cyane kugira ngo agume mu ikipe.
Yagize ati: “Buri gihe ni ishema rikomeye kwambara umwambaro w’Amavubi, ariko ubu bisaba gukora cyane kugira ngo ngume mu ikipe. Ni inshingano ikomeye kugaragaza ko icyizere nahawe nkwiye.”
INDI NKURU WASOMA :Abakekwaho kwiba Equity Bank Rwanda miliyari 4 frw batawe muri yombi
Yakomeje avuga ko azakora ibishoboka byose akitanga uko ashoboye, ndetse agaharanira gukomeza kwiteza imbere kugira ngo yitware neza ku rwego mpuzamahanga.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye imyitozo yitegura iri rushanwa, aho izatangira ikina na Grenada mu mukino wa mbere wa FIFA Series.
Muri aba bakinnyi bahamagawe harimo n’abandi bashya barimo myugariro Sven Kalisa ukinira FC Etzella Ettelbrück muri Luxembourg, ndetse na Johan Marvin Kury ukinira AC Bellinzona mu Busuwisi.
What's Your Reaction?










