Abakekwaho kwiba Equity Bank Rwanda miliyari 4 frw batawe muri yombi
Polisi yo muri Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho uruhare mu bujura bwifashishije ikoranabuhanga bwibasiye Equity Bank Rwanda, bukaba bwarateje igihombo kingana na miliyari zisaga 4.9 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba bakekwaho ibyaha biteganyijwe ko bagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa 23 Werurwe 2026, bakurikiranyweho gukoresha mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagahindura imikorere ya sisiteme ya banki bagamije kwibonera inyungu zitemewe.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko za polisi, ubu bujura bwabaye hagati ya tariki ya 14 na 18 Gashyantare 2026, bukorerwa mu mijyi ya Kigali na Kampala, bigaragaza ko bwari bwateguwe neza kandi burimo ubufatanye bwambukiranya imipaka.
INDI NKURU WASOMA :U Burusiya bwashimiye Kim Jong Un wongeye gutorerwa kuyobora Koreya ya Ruguru
Iperereza rigaragaza ko aba bantu bifashishije ubumenyi mu ikoranabuhanga bahindura imikorere ya sisiteme ya banki, bakanyuzamo amafaranga mu buryo bwihuse kandi bugoye gukurikirana. Hari kandi abandi bakekwaho uruhare muri iki gikorwa bagishakishwa, bikaba byerekana ko ari umuyoboro mugari w’abakora ibyaha.
Ubuyobozi bwa Equity Group bwatangaje ko bwihutiye gutahura no guhagarika ibikorwa by’amakosa muri sisiteme zabwo, ndetse bwinjira mu gukosora ibibazo byagaragaye. Banki ivuga ko amafaranga y’abakiliya atahungabanye, ahubwo igihombo cyose gishobora kuba cyaratewe n’iki gikorwa kizishyurwa na banki ubwayo.
What's Your Reaction?








