Dr. Murangira B. Thierry yavuze impamvu ari ‘umu-feminist’
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko na we abarizwa mu bazwi nka ‘feminism’ kubera ko atakwihanganira gusumbanisha abagabo cyangwa se abagore.
Ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2924, Dr. Murangira B. Thierry yatangiye ikiganiro mu nama yo gutangiza iminsi 16 ijyanye no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina hirya no hino ku Isi. Yagarutse ku ngingo y’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibikunda gutwarwa nabi ku mbuga nkoranyambaga bigaruka kuri ‘feminism.’
Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane X hari amagambo avugwa n’abiyita aba-feminists n’abandi bavuga ko abo bantu bari kwitwaza iyo ngingo bagahonyora igitsinagabo, bagasaba Leta gufatira hafi kuko bishobora kubyara amacakubiri.
Dr. Murangira B. Thierry yagaragaje ko azi ibyo bivugwa ku mbuga nkoranyambaga maze ahishura ko ijambo rya ‘feminism’ riri kumvikana nabi kuri bamwe mu Banyarwanda.
Yagize ati:”Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuga ko ari ‘feminist.’ Njye mbona nta n’ikibazo kirimo kuba umu-feminist. Amasomo avuga ko umu-feminist ari umugore cyangwa se umugabo ushyigikiye ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aba ashishikajwe no kurwanya ibijyanye n’ivangura rishingiye ku gitsina. Aba anyotewe kandi no gushyigikira uburinganire n’ibikorwa byose bidakumira abagabo n’abagore.”
Yakomeje avuga ko hari abatumva igisobanuro cy’iryo jambo ‘feminist.’ Ati:”Hari abiyita aba-feminists bagira ibyo batangaza ku mbuga nkoranyambaga ukabona ntibarisobanukiwe, bitwaza feminism bagakorera ihohotera rishingiye ku gitsina kuri izo mbuga.”
Dr. Murangira yaboneyeho umwanya wo kuvuga ko na we ari umu-feminist. Ati:”Ubu nanjye ndi umu-feminist kubera ko sinshobora gushyigikira ihohotera rishingiye ku gitsina.”
Atanze igisobanuro cya ‘feminism’ cyangwa se ‘feminist’ mu gihe hari ababyumva nabi ko umu-feminist ari ushyigikira gusa ab’igitsinagore. Hari n’abarengereye bita abagabo umwanda. Ni amagambo yarakaje bamwe mu bagabo basaba ko hagira igikorwa mu maguru mashya.
What's Your Reaction?










