Rubavu: Abashomeri bagiye kubarurwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa ibarura ku bantu badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na 64.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, ryashyizweho umukono na Meya, Mulindwa Prosper.
Nk’uko bivugwa n'ubuyobozi bw'aka karere, iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iy’Ubutegetsi bw’lgihugu, Ikigo cy’lgihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ndetse n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isakazabumenyi n’Ikoranabuhanga.
Iri barura rizaba rigenewe abatuye muri Rubavu bari hagati y'imyaka 16-64 y’amavuko badafite akazi, hagamijwe kugira igenemigambi rishingiye ku mibare kandi bakajya bahuzwa n’amahirwe y’akazi azajya aboneka mu Karere n’Igihugu muri rusange.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bantu badafite akazi mu Rwanda, bwagiye hanze mu Kwakira uyu mwaka, bwagaragaje ko Abanyarwanda badafite akazi (abashomeri) bageze ku 754, 312 bangana na 13,4%.
Itangazo ry'Akarere ka Rubavu
What's Your Reaction?










