Papa Leão XIV yateye ikirenge mu cya Donald Trump
Papa mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leão XIV yaciye amarenga yo guca abatinganyi muri Kiliziya Gatolika ku Isi.
Papa Leão XIV wakorewe umuganura umwinjiza mu bushumba bwa Kiliziya Gatolika ku Isi ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025 yavuze ko umuryango wubakiye ku mugabo n'umugore, yerekana ibimenyetso byo kudaha umugisha abatinganyi.
Mu mbwirwaruhame ye yagejeje ku bambasaderi bari baturutse hirya no hino ku Isi bateranira i Vatican ku itariki ya 13 Gicurasi 2025, Papa Leão XIV yashimangiye ko umuryango wubakiye ku mugabo n'umugore.
Yagize ati:"Ugushyingiranwa kubaho kandi kwemewe n'Imana ni ukuba hagati y'umugabo n'umugore. Ibindi bikorwa ntabwo ari byo."
Yakomeje avuga ko hari izindi ntekerezo nshya zaje zituma hahangwa ibindi bitsina binyuranyije n'ibyo Imana ishaka.
Ibyo byahise bica amarenga ko abaryamana n'abo bahuje ibitsina batazafungurirwa umuryango muri Kiliziya Gatolika ku Isi nk' uko Papa Francis yabahaye umugisha.
Papa Francis akiyobora Kiliziya Gatolika yahaye rugari abatinganyi ndetse agaragara abaha umugisha. Ni ibintu bitumvikanyweho n'abatari bake barwanya ubutinganyi.
Kuri ubu, biragaragara ko Papa Leão XIV atazabaha umugisha ahubwo azahamagarira abantu kuva mu butinganyi banabukumire muri Kiliziya Gatolika ku Isi.
Aje yunga mu rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump warahiriye kuyobora Amerika muri Mutarama 2025 yiyemeza guca ubutinganyi bwayogoje Amerika.
Bamwe mu baryamana n'abo bahuje ibitsina ndetse banashinze ingo, urugero nka Ellen DeGeneres na Portia de Rossi bahunze Amerika bajya kwiturira mu Bwongereza.
What's Your Reaction?










