Inkuru y'umwami wihinduye umwarimu

Umwami wo mu gihugu cya Nigeria, Adedokun Abolarin yafashe umwanzuro wo kuba umwarimu kugira ngo arwanye ubukene.

Jul 9, 2025 - 12:10
Jul 9, 2025 - 12:49
 0
Inkuru y'umwami wihinduye umwarimu

Adedokun Abolarin wo muri Leta ya Osun ho mu gihugu cya Nigeria yihaye akazi ko kuba umwarimu nyuma yo kubona ko uburezi ari urufatiro rwo kurwanya ubukene.

Uyu mwami wo mu gace ka Osun gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria yafashe inshingano zo kuba umwami azihuza n'izo kwigisha abana cyane cyane b'abakene bo mu gihugu cye biga mu ishuri rye ryigisha ku buntu.

Mu mashusho yasohowe na BBC, amugaragaza agera ku kigo cy' amashuri maze akajya mu ishuri akigisha abana.

Yabwiye icyo gitangazamakuru ko ashishikajwe no kwigisha abana ngo bajijuke baziteze imbere.

Akomeza avuga ko ibyo kwigisha ari ibintu azobereye akaba yarabikoze kuva mu mwaka wa 1981. Akaba azi gutanga ubumenyi bwo mu ishuri n'ubwo hanze butuma umuntu agira imitekerereze imuteza imbere.

Abo yigishije baramwirahira bakavuga ko yatumye bajijuka kandi n'abakomeje amasomo bakagera muri kaminuza, akomeza kubakurikirana ngo amenye ko bari kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa.

Ibyo yakoze ntibisanzwe haba aho muri Nigeria n'ahandi, dore ko bituma bavuga ko akwiye kubireka ariko we abima amatwi. 

Abandi bami nka we usanga batabikozwa ahubwo bagahugira mu byo kunoza umuco n'imigenzo no kwinezeza ko bayoboye uduce.

Adedokun Abolarin afite ishuri rye ryigisha ku buntu abana cyane cyane abakomoka mu miryango iba mu bukene

Uyu mwami avuga ko afite intego yo guteza imbere uburezi, akaba yakira abana bose bo muri Nigeria 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow