Abafana b'u Butaliyani bamaganye bikomeye ubwicanyi Israel ikora muri Gaza
Abafana b'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani ubwo indirimbo yubahiriza igihugu cya Israel yaririmbwaga mbere y'umukino wahuje ibi bihugu mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, bahindukiye batera umugongo ikibuga mu rwego rwo kwerekana ko bitandukanyije n'ibyo Israel iri gukora.
Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 08 Nzeri 2025, urangira Sandro Tonali yatsinze igitego ku munota wa 91’ cyahesheje instinzi u Butaliyani ku bitego 5-4.
Mbere y’uko uyu mukino utangira, abafana b’u Butaliyani bazamuye ibyapa byanditseho ngo "Stop" bagaragaza ko Israel igomba guhagarika kwica abasivili muri Gaza.
Uyu mukino wakiniwe i Debrecen, muri Hongiriya ku mpamvu z’umutekano, gusa n'ubundi ntibyabuza itsinda ry’abafana b’u Butaliyani bari bahari kwerekana ko bamaganye bikomeye ubwicanyi igihugu cya Israel gikomeje gukora.
Abafana b'u Butaliyani bateye umugongo ikibuga ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza Israel
Israel imaze hafi imyaka ibiri mu ntambara muri Gaza nyuma y’ibitero bya Hamas byabaye ku ya 7 Ukwakira byahitanye Abanya-Isreal barenga 1,100. Hari impungenge ku kibazo cy’ubutabazi muri Gaza ndetse n'inzara ikomeje kwica abantu ubutitsa muri aka gace.
Uretse abafana kandi n'umutoza w’u Butaliyani, Gennaro Gattuso, yavuze ko yamaganye ubwicanyi igihugu cya Israel kiri gukorera muri Gaza, hicwa abasivili bazira ubusa.
Nyuma y'umukino abakinnyi bombi bashyamiranyeho
What's Your Reaction?










