Amerika igiye kugenza macye muri Iran
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kiri gutekereza kugabanya ibikorwa bya gisirikare muri Iran, mu gihe intambara hagati y’impande zombi ikomeje gufata indi ntera.
Ibi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, agaragaza ko Amerika iri hafi kugera ku ntego zayo mu bikorwa bya gisirikare yatangiye mu mpera za Gashyantare.
Yavuze ko bashobora gutangira kugabanya imirwano mu gihe kiri imbere.
Ati: “Turi hafi cyane kugera ku ntego zacu, kandi turi gutekereza kugabanya ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati.”
Ibi bibaye mu gihe Amerika yafashe icyemezo cyo koroshya by’agateganyo ibihano byari byafatiwe ubucuruzi bwa peteroli ya Iran, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
INDI NKURU WASOMA :Kwizera Olivier yarumye ahuhaho ku byo kudahamagarwa mu Amavubi
Ku rundi ruhande, Iran yakomeje ibitero ikoresheje indege zitagira abapilote (drones) n’ibisasu bya misile byagabwe kuri Arabia Saoudite na Israel, ivuga ko yihimuye ku bitero byayigabweho.
Ibitero bya gisirikare byatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, aho Amerika ifatanyije na Israel byagabye ibitero bikomeye kuri Iran, byahitanye abayobozi bakuru barimo n’Umuyobozi Mukuru w’ikirenga w’icyo gihugu.
Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare byari biteganyijwe kumara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu, ariko ko ingabo za Amerika zikomeje gukora akazi neza.
What's Your Reaction?










