Kwizera Olivier yarumye ahuhaho ku byo kudahamagarwa mu Amavubi

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yatangaje ko kudahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi” atabitindaho cyane, kuko ari amahitamo y’abatoza, ashimangira ko azakomeza gukora cyane kugeza igihe azitabazwa.

Mar 20, 2026 - 07:48
Mar 20, 2026 - 08:10
 0
Kwizera Olivier yarumye ahuhaho ku byo kudahamagarwa mu Amavubi

Ibi yabitangaje nyuma y’uko hatangajwe urutonde rw’abakinnyi bazakina imikino ya FIFA Series, ariko izina rye rikabura, ibintu byateje impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Hari n’abayobozi bagize icyo babivugaho, barimo Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, wavuze ko uyu munyezamu akwiye guhabwa amahirwe yo kwitabazwa, nubwo umutoza mukuru Stephen Constantine we yemeje ko nta mukinnyi mushya bazongeramo.

Aganira n’itangazamakuru, Kwizera Olivier yavuze ko yubaha ibyemezo by’abatoza, ariko ko afite intego yo gukomeza gukora neza mu ikipe ye kugira ngo azahabwe amahirwe.

Ati: “Icyo navuga, uhitamo ni amahitamo ye. Njyewe nzakomeza gukora, igihe nikigera nzahamagarwa. Ndi Umunyarwanda, nkunda igihugu kandi no kugikinira ni ishema kuri njye.”

INDI NKURU WASOMA :Amerika ivuga ko ubutegetsi bwa Iran bugihagaze nubwo bwatakaje imbaraga 

Yanashimangiye ko nubwo akinira Rayon Sports, nta na rimwe yakwanga guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Ku bijyanye n’umukino baheruka gutsindamo Police FC kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi, Kwizera Olivier yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutera penaliti bitewe n’uko hari habuze uyitera.

Ati: “Twarimo gutoranya abatera penaliti, habura ufata iya kabiri ndavuga nti kuki ntayifata kandi numvaga ndi buyitsinde. Icy’ingenzi kwari ugufasha ikipe yanjye.”

Yakomeje avuga ko intego bafite muri Rayon Sports ari ugusoza neza shampiyona no gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, bikazabafasha kubona itike yo guhagararira igihugu mu marushanwa Nyafurika.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow