Imibare ya Adel Amrouche wabonye instinzi ye ya mbere atoza Amavubi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy'ibihungu cya 2026.
Uyu mukino wabereye i Johannesburg muri Afurika y'Epfo, bitewe ni uko Zimbabwe yari yakiriye nta kibuga ifite cyemerewe kwakira imikino iri ku rwego rwa CAF na FIFA. Ku munota wa 39' ni bwo Mugisha Gilbert yabonye umupira wamusanze inyuma y'urubuga rw'umuzamu wa Zambabwe, ahita ashota atazuyaje igitego kiba kiranyoye.
Nyuma y'uko Amavubi abonye igitego cya mbere, Zimbabwe yagerageje gushaka uko yabona igitego cyo kwishyura, gusa umuzamu Ntwari Fiacre akomeza gufasha cyane mu mipira ikomeye yagiye akuramo.
Iyi nstinzi yari iya mbere Amavubi abonye kuva yatangira gutozwa na Adel Amrouche muri Werurwe 2025, mu mikino itandatu irimo iya gishuti ndetse n'iya marushanwa.
Amavubi yabonye instinzi yayo ya mbere kuva yatangira gutozwa na Adel Amrouche
Muri iyi mikino Amavubi yatsinze umwe ari wo wa none, anganya umwe na Lesotho i Kigali mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026, atsindwa imikino ine, irimo ibiri ya gishuti yakinnye na Algeria, ndetse n'ibiri yatsinzwe na Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi.
Uyu mutoza ukomoka muri Algeria gusa akaba anafite ubwenegihugu bw'u Bubiligi, uri kuzuza amezi atandatu atoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, muri iyi mikino yose yinjijwe ibitego umunani mu gihe yo yinjije bibiri gusa.
Mugisha Gilbert ni we watsinze igitego cyongeye guhesha instinzi Amavubi
Abakinnyi n'abatoza bishimira instinzi hamwe na Perezida mushya wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice
What's Your Reaction?










