Yabitangaje ku wa Gatatu mu kiganiro kirekire yagiranye n’Inteko Ishinga Amategeko, aho yari kumwe n’abayobozi b’inzego z’ubutasi zirimo CIA, FBI n’izindi, bagaragaza uko babona umutekano w’isi muri iki gihe.
Gabbard yavuze ko ibitero byagabwe kuri Iran na Amerika ifatanyije na Israel byangije cyane ibikorwa bya gisirikare by’iki gihugu. Ati: “Dushingiye ku isesengura ryacu, ubutegetsi bwa Iran buracyariho, ariko bwangiritse cyane kubera ibitero byibasiye abayobozi n’ingabo zabwo.”
Yongeyeho ko Amerika yari yarateganyije ko hashobora kubaho umutekano muke mu muhora wa Hormuz, inzira ikomeye inyuramo ibicuruzwa bya peteroli ku isi.
INDI NKURU WASOMA :Baba Levo yahishuye uko yagobotswe bikomeye na Diamond Platinumz
Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bagaragaje kutavuga rumwe ku mpamvu zateye Amerika kugaba ibitero kuri Iran. Perezida Donald Trump yavuze ko byakozwe mu rwego rwo gukumira gahunda ya Iran yo gukora intwaro za nikereyeri.
Icyakora, uwari ukuriye urwego rushinzwe kurwanya iterabwoba, Joe Kent, yeguye ku mirimo ye avuga ko Iran itari ikibazo cyihutirwa kuri Amerika.Ku rundi ruhande, umuyobozi wa CIA, John Ratcliffe, we yavuze ko Iran yari ikibazo gikomeye kandi cyihutirwa, ashimangira ko imaze igihe ibangamiye inyungu za Amerika.