Perezida Kagame yerekanye impungenge ziri mu bufatanye bw'umuhungu wa Habyarimana na FDLR
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku mashusho aherutse kugaragara agaragaza Jean Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, ubwo yakiraga abayobozi ba za Ambasade n’abandi banyacyubahiro mu ifunguro rya nimugoroba ryahuje abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko uru rugendo rw’uyu muhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda rugaragaza ko hari abantu bashaka gukomeza gushimangira umubano n’umutwe wa FDLR, umutwe ugizwe n’abasigaye mu ngabo zahoze ari iza Leta y’u Rwanda n’Interahamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Mu minsi ishize, umuhungu w’uwahoze ayobora u Rwanda, wayoboye iki gihugu akakijyana muri Jenoside, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa be, bagaragaye bagiye i Kinshasa bagamije kurushaho gushimangira ubufatanye na FDLR, ndetse bakaba barakiriwe ku mugaragaro.”
Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cy’umutekano u Rwanda ruvuga ko rukomeje guhura na cyo bitewe n’ikorwa ry’uyu mutwe ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Yibukije ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
INDI NKURU WASOMA :Ukwitana ba mwana gukomeje kuba kose hagati y'Amerika na Iran
Yavuze ko mu mpera z’imyaka ya 1990 uyu mutwe wagabye ibitero byinshi ku Rwanda uturutse ku butaka bwa Congo, bigahitana abantu ibihumbi.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza ibi bibazo mu nama zitandukanye mpuzamahanga, ariko kenshi impamvu nyamukuru z’aya makimbirane ntizitabweho uko bikwiye.
What's Your Reaction?










