Ni bo Baperezida bonyine b’abagore bo muri Afurika: Ibintu 5 Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu ahuriyeho n’uwa Namibia, Netumbo

Mu bihugu birenga 50 bibarizwa ku mugabane w’Afurika, bibiri byonyine ni byo bifite Abaperezida b’abagore. Ibyo bihugu ni Tanzania iyoborwa na Samia na Namibia iyoborwa na Netumbo. Abo bagore ni inshuti z’igihe kirekire zubatse ubushuti mu myaka 30 ishize, bakaba bafite n’ibyo bahuriyeho.

May 22, 2025 - 20:11
May 23, 2025 - 11:25
 0
Ni bo Baperezida bonyine b’abagore bo muri Afurika: Ibintu 5 Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu ahuriyeho n’uwa Namibia, Netumbo

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan w’imyaka 65 na Perezida Netumbo Nandi-Ndaitwah w’igihugu giherereye mu cyerekezo cy’amajyepfo y’Afurika, Namibia, ni bo bagore bayobora ibihugu byo muri Afurika. Uretse kuba ari inshuti banandikanye amateka yo kuba Abaperezida ba mbere b’igitsinagore b’ibihugu byabo.

Impera z’umwaka ushize zavuguruye amateka y’Afurika. Muri Namibia bitoreye umugore witwa Netumbo Nandi-Ndaitwah w’imyaka 72 ngo ababere Perezida. Batumye Afurika igira abagore babiri bayoboye ibihugu byabo, yarasanze Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan.

Aba bagore bombi bafitanye ubushuti bavuga ko bufite umusingi mu mwaka wa 1995 igihe bahuriraga mu Bushinwa. Nandi-Ndaitwah yabushimangiye akorera uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Tanzania, kuva ku wa 20 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2025.

Dore ibyo aba bagore bahuriyeho:

Ni bo bagore ba mbere bayoboye ibihugu byabo

Samia Suluhu Hassan yabaye Perezida wa mbere wa Tanzania muri Werurwe 2021 nyuma y’uko uwari Perezida wa Tanzania, Magufuli yitabye Imana.

Arateganya kwiyamamariza kuyobora Tanzania mu matora azaba mu Ukwakira 2025.

Netumbo Nandi-Ndaitwah na we wabaye Perezida wa mbere wa Namibia, yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri Werurwe 2025. Bahuriye kandi no kuba bose baratangiye kuyobora ibihugu byabo mu kwezi kwa Werurwe.

Bose babaye ba Visi-Perezida b’ibihugu byabo

Mbere yuko buri umwe aba Perezida yabanje guca mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye kugeza ku rwego rwo kuba Visi-Perezida.

Perezida wa Tanzania, Samia yabaye Visi-Perezida kuva mu mwaka wa 2015 ageza abaye Perezida mu mwaka wa 2021. Ni mu gihe Netumbo yabaye Visi-Perezida kuva mu mwaka wa 2024 kugeza arahijwe kuba Perezida wa Namibia muri Werurwe 2025.

Bose bari mu mashyaka amaze igihe ku butegetsi bw’ibihugu byabo

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan abarizwa mu ishyaka rimaze igihe riyoboye igihugu cye cya Tanzania ryitwa Chama Cha Mapinduzi (CCM), naho Perezida wa Namibia, Netumbo abarizwa mu ishyaka ryaho ryamugejeje ku butegetsi, SWAPO.

Abo Baperezida bombi bahuriye ku kuba barize mu mahanga

Uburezi ni kimwe mu byabagejeje ku rwego rwo kuba Baperezida. Samia Suluhu yize ubukungu n’imiyoborere mu Bwami bw’U Bwongereza no muri Tanzania, naho Netumbo yize mu cyahoze ari Soviet Union ubu ni mu Burusiya, yiga kandi no mu Bwami bw’U Bwongereza, agaruka mu gihugu yiyujuje amasomo mu by’imiyoborere.

Aba Baperezida bose bagiye ku butegetsi basimbuye Abaperezida bitabye Imana

Perezida Samia wari Visi-Perezida wa Tanzania yagiye ku butegetsi mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 yarasimbuye Perezida John Magufuli witabye Imana muri Werurwe uwo mwaka.

Perezida Netumbo yagiye ku butegetsi atsinze amatora yabaye nyuma yuko uwayoboraga Namibia, Hage Geingob yitabye Imana afite imyaka 82 muri Gashyantare 2024.

Perezida Netumbo Nandi-Ndaitwah yasuye igihugu cya Tanzania

Samia Suluhu Hassan yabaye Perezida wa mbere w'igitsinagore wa Tanzania

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow