Abagore barindwi gusa ni bo bemerewe kwambara imyenda y’umweru imbere ya Papa

Mu bagore miliyari zirenga 4 batuye Isi, abagore barindwi gusa ni bo bemerewe kwambara imyambaro isa n'umweru igihe bagiye gusura cyangwa se guhura n'Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.

May 16, 2025 - 14:35
May 16, 2025 - 15:32
 0
Abagore barindwi gusa ni bo bemerewe kwambara imyenda y’umweru imbere ya Papa

Hakurikijwe ibigaragara mu mihuro cyangwa se mu gusura Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, abagore baba bategetswe kwambara imyenda isa n'imikara keretse abagore barindwi (7) gusa bemejwe kuzajya bambara imyenda isa n'umweru. Abo bakomoka mu bwami urugero nk'ubw'U Bubiligi.

I Roma ntabwo ari buri mugore yambara uko abonye igihe agiye guhura na Papa kuko abenshi bagomba kwambara imikara. Abambara imyenda isa n'umweru barazwi kuko ni barindwi gusa.

Inkl.com yanditse ko abo bagore bakomoka mu bihugu bigenzurwa na Kiliziya Gatolika ndetse n'ibindi birimo iby'ubwami nk' Ubwami bwa Esipanye, U Bubiligi, Luxembourg na Monaco.

Umugabekazi wa Esipanye, Doña Sofia yahawe ubwo bubasha bwo guhura na Papa yambaye imyambaro isa n'umweru. Uyu abitse agahigo ko guhura n'Abapapa batanu kuva kuri Paul VI kugeza kuri Papa Francis.

Icyo cyubahiro cyahawe kandi Umwamikazi wa Esipanye, Letizia igihe yabaga Umwamikazi mu mwaka wa 2014. Byagaragaye nyuma yo kwambikwa iryo kamba aho yasuye Papa yambaye imyenda isa n'umweru.

No mu Bwami bw' U Bubiligi bemerewe kwambara imyambaro isa n'umweru. Umugabekazi, Paola ndetse n'Umwamikazi uriho, Matilda. Byagaragaye muri Nzeri 2023 ubwo bahuraga na Papa Francis.

Nubwo bimeze gutyo, hari abagore bahawe ububasha bwo kwambara iy’umweru ariko bahitamo kwambara imikara. Abaheruka kubikora ni Igikomangoma cya Monaco, Albert, witwa Charlene yahisemo kwambara imikara igihe aheruka guhura na Papa kandi yarabyemerewe kwambara imyambaro isa n'umweru.

Undi wabikoze ni Umwamikazi wa Luxembourg, Theresa wambaye imikara kandi yarahawe ububasha bwo kwambara iy’umweru mu mwaka wa 2000.

Amakuru agaragara kuri interineti avuga ko ibyo bikorwa mu mujyo w'amwe mu mahame y'abategura abahura na Papa. Abo bagore bahabwa icyo cyubahiro abandi bagategekwa kwambara iy’imikara.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow