Perezida Ndayishimiye yategetse iyimurwa ry'intwaro zikomeye zari i Bujumbura

Mu gihe igihugu cyatekerezaga ko ikibazo cy’iturika ry’i Musaga kirangiye, Perezida w'u Burundi yategetse ko hatangirwa kwimura intwaro zikomeye zari i Bujumbura, ibintu benshi bafashe nk’ikimenyetso cy’uko hari impungenge zikomeye z’umutekano zishobora kuba zituruka imbere mu ngabo ubwazo .

Apr 28, 2026 - 11:01
Apr 28, 2026 - 11:14
 0
Perezida Ndayishimiye yategetse iyimurwa ry'intwaro zikomeye zari i Bujumbura

Ubuyobozi bw’u Burundi bwatangiye kwimura intwaro zoroheje n’ibisasu bikomeye bivanwa mu birindiro bikomeye bya gisirikare byo mu mujyi wa Bujumbura, mu gikorwa cyatunguye benshi kandi kigaragaza impungenge ziri kwiyongera ku mutekano w’igihugu.

Amakuru aturuka mu nzego za gisirikare avuga ko ku wa 24 Mata, imodoka za gisirikare zigera kuri 50 zatwaye ibikoresho birimo amasasu n’intwaro ziremereye zibikuwe mu bigo bya gisirikare bya Muha na Muzinda mu Ntara ya Bujumbura, ndetse no mu kigo cya Mwaro Artillery Brigade giherereye i Gitega, zibijyana mu kigo cya batayo ya gatatu y’abakomando kiri i Gitega.

Iki gikorwa kije gikurikira iturika rikomeye ryabaye ku wa 31 Werurwe mu kigo gikuru cyabikwagamo intwaro i Musaga, ryasize rishyize mu majwi imikorere y’ingabo ndetse rinateza urujijo ku bisobanuro byatanzwe n’ubuyobozi.

Nyuma y’iri turika, uwari umuvugizi w’ingabo, Brig. Gen. Gaspard Baratuza, yavuze ko ryatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ariko Perezida Évariste Ndayishimiye aza kubivuguruza avuga ko icyo kigo nta mashanyarazi cyari gifite. Ibi byateje impaka zikomeye ku kuri kw’ibyabaye.

Mu minsi yakurikiyeho, Perezida Ndayishimiye yahise akura mu mirimo Baratuza ndetse na Col. Ernest Musaba wari ushinzwe ibikoresho bya gisirikare, asimburwa na Col. Thierry Kabura.

Nyuma y’izi mpinduka, nibwo hatanzwe amabwiriza yo kwimura zimwe mu ntwaro zikomeye zirimo mortiers za milimetero 120 na 82 ndetse na roketi zo mu bwoko bwa BM-21, zivanwa i Bujumbura zijyanwa i Gitega.

INDI NKURU WASOMA :Umugore yasanzwe yamatanye n'umupasiteri barimo gusambana

Ibi bikorwa bikurikirana mu gihe havugwa umwuka mubi hagati mu ngabo z’u Burundi, by’umwihariko ku birebana n’ikorwa ry’imitwe yoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byemezwa n'ikinyamakuru Sos Media Burundi. Bamwe mu basirikare bavuga ko uru rugamba rubateza igihombo kinini, rukaba rudafite inyungu zibagaragarira.

Hari n’abakeka ko iturika ry’i Musaga rishobora kuba ryaratewe n’abasirikare batishimiye uko ibintu bimeze, nubwo ibi bitaremezwa n’ubuyobozi.image

Bujumbura ifite umwanya ukomeye mu bikorwa bya gisirikare bya leta ya Gitega kuko ari yo yabaye icyicaro gikuru cy’ingabo ndetse ikaba ihana imbibi na RDC, bityo kwimura intwaro zihava bigafatwa nk’ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bushobora kuba bufite impungenge ku mutekano w’imbere mu gihugu.

Abasesenguzi bavuga ko kwimura intwaro bitari igikorwa cya gisirikare gusa, ahubwo ari n’ikimenyetso cya politiki kigaragaza ko ubuyobozi bushobora kuba budafitiye icyizere bamwe mu basirikare.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow