Umufana wo muri Uganda agiye kujyana Arsenal mu nkiko

Umugabo wo muri Uganda uzwi ku izina rya Eric Kyama, usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal Football Club, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kurega iyi kipe mu nkiko, ayishinja kumuteza ihungabana rikomeye bitewe n’imikinire yayo iheruka.

Apr 14, 2026 - 13:29
Apr 14, 2026 - 13:39
 0
Umufana wo muri Uganda agiye kujyana Arsenal mu nkiko

Nk’uko amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abivuga, Kyama yamaze gutegura inyandiko igaragaza ko ashaka gutanga ikirego, asobanura ko umusaruro mubi w’iyi kipe ndetse n’imikinire yayo byarenze igipimo cy’ibisanzwe mu mikino, bigatangira kumugiraho ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe no ku mibereho ye ya buri munsi.

Mu ibaruwa ye yiswe “Notice of Intent to Sue” yo ku wa 11 Mata 2026, Kyama yavuze ko umukino wa Arsenal iheruka gutsindwa na AFC Bournemouth ku bitego 2-1 ari urugero rw’uko ikipe itakibasha kubahiriza ibyo isezeranya abafana bayo ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko ari nko kutubahiriza amasezerano atanditse hagati y’ikipe n’abafana bayikurikira.

Yanenze cyane abakinnyi, abashinja kudakoresha imbaraga zihagije no kutagaragaza ubushake bwo gutsinda, ndetse anenga umutoza Mikel Arteta, avuga ko adafite ubushobozi buhagije bwo kuyobora ikipe ku rwego rwo hejuru.

INDI NKURU WASOMA : Abaturage batewe inkeke n'izamuka ridasanzwe ry’ibiciro ku masoko

Kyama yagaragaje ko abafana bashora amafaranga yabo, igihe n’amarangamutima mu gushyigikira ikipe, bityo bikwiye ko bahabwa ibyo basezeranyijwe. Yavuze ko kuba ikipe ititwaye neza byamuteye agahinda, gucika intege ndetse n’igihombo cy’amarangamutima.

Yanasabye ko ubuyobozi bwa Arsenal butanga ibisobanuro ku mikorere y’ikipe ndetse bukagaragaza ingamba bufite zo kuyisubiza ku rwego ruyihesha icyubahiro, bitaba ibyo agakomeza inzira y’amategeko asaba indishyi z’akababaro.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow