Lionel Messi yavuze icyamuteye kurira nyuma yo gutsinda hatrick kuri Algeria
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Argentina, Lionel Messi, yatangaje ko amarira yamutembeye ku maso nyuma yo gutsinda igitego cya mbere mu mukino batsinzemo Algeria ibitego 3-0 mu gikombe cy'Isi cya 2026, atari ajyanye n'ibyabereye mu kibuga ahubwo ko yari afite ibibazo bwite yari amaze iminsi anyuramo.
Messi w'imyaka 38 y'amavuko ni we wabaye intwari muri uwo mukino wabereye muri Kansas City Stadium, aho yatsinze ibitego bitatu byose byafashije Argentina gutangira neza urugendo rwo gushaka kwisubiza igikombe cy'Isi.
Nyuma yo gutsinda igitego cya mbere, abafana benshi babonye Messi arira mu buryo bwatangaje benshi, bituma hibazwa icyabimuteye.
Aganira n'itangazamakuru nyuma y'umukino, Messi yavuze ko amarira ye nta sano yari afitanye no kuba yanditse amateka mashya yo gukina Igikombe cy'Isi inshuro esheshatu.
Yagize ati: "Nanyuze mu minsi itoroshye mu buzima bwanjye. Icyatumye ndira nticyari gifitanye isano n'umupira w'amaguru. Nishimiye cyane bagenzi banjye n'abari kumwe nanjye kuko bankomeje hafi kandi bakampa imbaraga zo gukomeza."
INDI NKURU WASOMA :Ideni rya miliyoni zirenga 51$, gufatirwa umutungo no gufungwa: Ibyihishe inyuma y'ibibazo bya hoteli Century Park
Uyu mukino wanatumye Messi anganya ibitego 16 byatsinzwe mu mateka y'Igikombe cy'Isi, umubare wari usanzwe ufitwe n'umudage Miroslav Klose.
Umutoza wa Argentina, Lionel Scaloni, yavuze ko amagambo amushirana iyo asobanura ubuhanga bwa Messi, ashimangira ko agikomeje kuba umukinnyi mwiza ku Isi n'ubwo imyaka ikomeje kwiyongera.
Yagize ati: "Messi amaze imyaka irenga 20 akora ibintu nk'ibi. Ntabwo ari twe Abanya-Argentina gusa tumwishimira, ahubwo abakunda umupira bose bifuza kumureba. Icyo ageza ku Isi kiratangaje."
Scaloni yanavuze ko igihe cyose Messi azaba agifite ubushake bwo gukina, azakomeza kuba umwe mu bakinnyi beza Isi yagize.
Nyuma yo gutsinda Algeria, Argentina izakomeza imikino yo mu matsinda ihura na Austria mbere yo gusoza ikiciro cya mbere ikina na Jordan.
What's Your Reaction?










