Kigali: Abaturage batewe inkeke n'izamuka ridasanzwe ry’ibiciro ku masoko

Abacuruzi batandukanye bo mu mujyi wa Kigali baratangaza ko ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa by’ibanze byazamutse ku buryo bugaragara. Ibi babihuza n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati, ryatumye ibiciro by’ubwikorezi bizamuka cyane.

Apr 14, 2026 - 08:12
Apr 14, 2026 - 08:24
 1
Kigali: Abaturage batewe inkeke n'izamuka ridasanzwe ry’ibiciro ku masoko

Ku wa 3 Mata, RURA yatangaje ko igiciro ntarengwa cya lisansi cyazamutse kigera ku mafaranga 2,303 kuri litiro kivuye ku 1,989, mu gihe mazutu yo yageze ku 2,205 ivuye ku 1,948. Ibi byahise bituma ibiciro by’ingendo bizamuka, bigira ingaruka ku gutwara ibicuruzwa hirya no hino mu gihugu.

Mu gace ka Gisimenti, abacuruza imbuto bavuga ko izi mpinduka zahise zigaragara mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Donatille Murekeyisoni, umwe mu bacuruzi bahakorera, yavuze ko imyembe yatumizwaga muri Kenya yavuye ku mafaranga 600 cyangwa 700 ikagera hagati ya 900 na 1,000 ku kilo, ubu ikaba igurishwa hafi 1,500.

Yagize ati: “N’ibiciro byo ku kilo byarazamutse. Icyagurwaga 1,000 cyangwa 1,200 ubu ni 1,500, natwe tukayigurisha hafi 2,000.” Ubwo yaganiraga na The New Times .

Yongeyeho ko n’ikiguzi cyo gutwara ibicuruzwa cyikubye kabiri, aho nk’igikapu cyishyurwaga 1,000 ubu kigeze kuri 2,000.

N’izindi mbuto nka watermelon, amacunga n’amatunda yatumizwaga hanze byazamutse cyane. Urugero ni amacunga yavuye ku mafaranga 700 ku kilo agera kuri 1,200, mu gihe pome zo muri Afurika y’Epfo na zo zazamutse ku buryo bugaragara.

Ku isoko rya Kimironko, bamwe mu bacuruzi bavuga ko ibiciro bitarahinduka kubera ko bagifite ububiko bwa kera, ariko bafite impungenge z’icyazakurikiraho.

Mu rwego rw’ubworozi bw’amafi, ba rwiyemezamirimo bavuga ko ibiciro by’ibiryo by’amatungo byazamutse, bigatuma igiciro cyo gutunganya amafi kizamuka, nyamara abaguzi ntibashaka kongera amafaranga, bigatuma isoko rigabanuka.

INDI NKURU WASOMA :Trump yikomye Papa Leo XIV 

N’ibindi bicuruzwa by’ibanze birimo amavuta yo guteka, ifu y’imyumbati n’umuceri byazamutse. Gazi yo gutekesha na yo yazamutse ku buryo bugaragara, aho icupa rya kilo 6 rigeze ku mafaranga 14,000 rivuye ku 10,000.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko Leta iri gukurikirana izi mpinduka, ishobora no gufata ingamba zirimo gutanga nkunganire ku nzego zibasiwe cyane.

Muri rusange, izamuka ry’ibiciro rikomeje gushyira igitutu ku mibereho y’abaturage, aho benshi batangiye kwibanda ku biribwa by’ibanze kurushaho

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow