Polisi ya Kenya yatangiye guhamya ibyo yabwirijwe na Perezida Ruto

Mu gihe imyigaragambyo yiswe "Saba Saba" ikomeje gukaza umurego muri Kenya, Abapolisi bari kurasa amaguru uwo bakekagaho kuyishoramo nk' uko babibwirijwe na Perezida William Ruto.

Jul 11, 2025 - 09:02
Jul 11, 2025 - 09:09
 0
Polisi ya Kenya yatangiye guhamya ibyo yabwirijwe na Perezida Ruto

Abiganjemo urubyiruko bo mu gihugu cya Kenya bakomeje gukaza imyigaragambyo cyane cyane mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, byatumye Perezida William Ruto ahamagarira Abapolisi kurasa amaguru buri muntu bazabona yigaragambya.

Muri iki gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 11 Nyakanga 2025, mu bitangazamakuru byo muri Kenya nka Tuko News haramukiyemo ubuhamya bw' umuhungu w'imyaka 14 witwa Solomon Njoroge wiga mu mwaka wa 9 warashwe amaguru na Polisi bamufashe ko yari mu myigaragambyo kandi avuga ko yarimo akina umupira na bagenzi be.

Uyu wagejejwe ku bitaro bya Kenyatta National Hospital (KNH) yakomeretse bikomeye ashyirwa mu igare ry'abarwayi, yagize ati:"Njye na bagenzi banjye twarimo turakinira umupira w'amaguru mu gace ka Tigoni ho muri Limuru. Umwe muri twe yikubise hasi, njyewe narashwe inshuro eshatu mu kuguru kw'iburyo. Nakomeje kumva bandasaho kuko bahise barasa mu kuguru kw'ibumoso."

"Abo bantu baturashe, bahise baza kutureba baradusopa banyiba telefone, baboneraho guhamagara bagenzi babo baraza barabafasha badushyira mu modoka yabo baratujyana."

Akomeza avuga ko bamujyanye ku bitaro bya Tigoni nyuma bagahita bamujyana muri kasho.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow