Burundi : Umugabo yishwe azira kwanga kwishyura inzoga yanyweye
Mu gihugu cy’u Burundi ,abantu babiri bishwe mu gihe kitarenze amasaha 48, umwe azira amafaranga 1,000 y’amarundi y’inzoga yanyweye, undi azira amakimbirane yo mu muryango ashingiye ku bigori.
Intara ya Gitega mu Burundi yongeye kuvugwamo ubwicanyi bubiri bwabaye mu minsi ibiri ikurikiranye, ku matariki ya 27 na 28 Werurwe 2026, mu turere twa Bugendana na Gishubi.
Ubwicanyi bwa mbere bwabereye mu isantere ya Kukarukona, mu mudugudu wa Nkanda, ku munsi wejo ahagana saa yine.
Umusore Levis Irakoze w’imyaka 28 yishwe atewe icyuma nyuma y’impaka yagiranye n’umucuruzi bapfuye amafaranga 1,000 y’amarundi yari kwishyura yanyweye.
Ababibonye bavuga ko Innocent Nzeyimana, uvugwaho kuba mu rubyiruko rwa Imbonerakure rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD, ari we wamwishe mbere yo guhita atoroka.
INDI NKURU WASOMA :BREAKING- Kiyovu SC mu nzira zitangaza umusimbura wa Haringingo Francis
Umuyobozi w’umudugudu wa Nkanda, Alberic Kanyarubira, yemereye ikinyamakuru Sos Media Burundi dukesha iyi nkuru iby’iri sanganya anavuga ko iperereza ryatangiye, mu gihe ukekwaho icyaha agishakishwa.
Nyuma y’amasaha atarenga 24, undi muturage yishwe mu mudugudu wa Nyakanazi, mu karere ka Gishubi. Ghyslaine Ishimwe w’imyaka 20 yapfuye azize gukubitwa bikomeye na nyirarume Jean Bosco Ndahigeze, bapfuye amakimbirane ajyanye no kumugurishiriza ibigori.
Umuyobozi w’akarere ka Gishubi, Cyriaque Bizimana, yavuze ko ukekwaho icyaha yahise afatwa agafungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Gishubi, mu gihe iperereza rikomeje.
Abaturage bo muri utu duce bavuga ko urugomo rugenda rwiyongera, bagasaba inzego zibishinzwe gushyira imbaraga mu kurwanya no guhana ibyaha, kuko umutekano wabo ukomeje guhungabana.
What's Your Reaction?










