BREAKING- Kiyovu SC mu nzira zitangaza umusimbura wa Haringingo Francis

Ikipe ya Kiyovu Sports Club iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza El Hadji Malik Wade, ushobora kugirwa umutoza mukuru mushya asimbuye Francis Haringingo, uherutse gusubira muri Rayon Sports.

Apr 1, 2026 - 15:40
Apr 1, 2026 - 15:44
 0
BREAKING- Kiyovu SC mu nzira zitangaza umusimbura wa Haringingo Francis

Haringingo yafashe icyemezo cyo kuva muri Kiyovu nyuma yo kumvikana na Rayon Sports, yari imaze iminsi idafite umutoza mukuru nyuma yo gutandukana na Bruno Ferry.

Amakuru aturuka imbere muri Kiyovu agaragaza ko ibiganiro na Malik Wade bigeze kure, ku buryo mu minsi ya vuba ashobora gutangazwa nk’umutoza mushya. Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yagize ati: “Turi mu biganiro bya nyuma na we, vuba aha ashobora kwinjira mu kazi. Hari ibyo tutaratangaza, dutegereze gato.”

Malik Wade si mushya muri iyi kipe kuko yayibereye umwungiriza mbere, aza no kuyitoza by’agateganyo mu mwaka w’imikino wa 2024/2025. Muri icyo gihe, yagize uruhare rukomeye mu kuyifasha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

INDI NKURU WASOMA :Ese kwiga kaminuza biracyari ingenzi mu Rwanda ? 

Icyakora, urugendo rwe ntirwarangiye neza kuko yaje guhagarikwa muri Gicurasi 2025, ashinjwa guta akazi atabiherewe uburenganzira, nyuma yo kubura ku mirimo mu minsi ya nyuma y’irushanwa.

Kuri ubu, Kiyovu iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 39, ikaba ishaka umutoza mushya wayifasha gukomeza guhatana no kuzamura urwego rw’imikinire.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow