Bizimana Djihad yavuze impamvu yafungiwe muri Libya kandi yari kumwe n'Amavubi
Ikipe y'igihugu y'U Rwanda, Amavubi amaze kugera muri Libya, umwe mu bakinnyi bayo, Bizimana Djihad yatawe muri yombi azira icyangombwa.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Kanama 2024 nibwo ikipe y'igihugu y'Umupira w'amaguru y'abagabo 'Amavubi' yafashe indege yerekeza muri Libya gukina umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 cyizabera mu gihugu cya Morocco. Bamaze kugerayo Bizimana Djihad yatawe muri yombi arekurwa amazemo umwanya.
Itabwa muri yombi ry'uyu mukinnyi w'inararibonye mu ikipe y'igihugu y'U Rwanda 'Amavubi' dore ko ari na we uhagarariye abandi 'kapiteni,' ryateye benshi urujijo bibaza impamvu bafunze kapiteni w'ikipe.
Mu kiganiro yagiranye n'iatangazamakuru, Djihad yavuze ko yatawe muri yombi kubera urupapuro rwe rw'urugendo.
Yagize ati:"Nageze hano rero mu kugenzura urupapuro rw'inzira (passport) basanga mfite urwa Israel, bambwira ko igihugu cya Israel ari umwanzi wabo, nta muntu utunze ibyangombwa cyangwa se wo muri Israel wemerewe gukandagira muri Libya."
"Barabisonsobanurira bambwira gutyo, nyuma banshyira ahantu ha njyenyine!"
Ibyo birangiye baje gufata umwanzuro wo kumurekure asanga bagenzi be bo mu ikipe y'igihugu 'Amavubi.'
Iyi kipe iri kwitegura umukino ugomba kuba kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 04 Nzeri 2024, uraza kubera kuri 'Tripoli International Stadium.'
Abakinnyi bagize iyo kipe 'Amavubi': Abazamu ni Ntwali Fiacre, Wenseens Maxime na Hakizimana Adolphe.
Bamyugariro ni Ombolenga Fitina, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Aimable Nsabimana.
Abo hagati ni Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steven, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji na Muhire Kevin.
Barutahizamu ni Geulette Samuel Leopold, Nshuti Innocent, Gitego Arthur, Kwizera Jojea na Mugisha Didier.
Nyuma y'uwo mukino, Amavubi azahita akomeza kwitegura undi afitanye na Nigeria uzabera i Kigali, ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024.
What's Your Reaction?










