Uko umugore yabyariye mu ndege
Umugore wari mu ndege yavaga muri Oman ijya mu Buhinde yafashwe n'ibise birangira yibarukiyemo.
Ku wa Kane w'icyi cyumweru nibwo abari mu ndege yo mu Buhinde yavaga i Muscat muri Oman yerekeza i Mumbai mu Buhinde batunguwe no kubona umugore wari ukuriwe avuga ko yumva agiye kubyara, umuganga w'umubyaza wari mu ndege ahita amufasha.
Hindustan Times yanditse ko uwo mugore ufite ubwenge gihugu bwa Thailand yamenyesheje abari mu ndege ko yumva umwana yaje, bamwe mu bagenzi bahita bihinda bamuha umwanya, abashinzwe serivisi muri iyo ndege baramutegura.
Mu bagenzi havuyemo umwe avuga ko ari umubyaza, ubundi amufasha kubyara neza. Uwo mwana yavutse saa 3:15 AM (za mugitondo).
Saa 4:02 AM (za mugitondo) nibwo indege yageze ku kibuga cyayo i Mumbai mu Buhinde, uwo mugore ahita ahabwa ubutabazi bwihuse ajyanwa ku bitaro biri hafi y'icyo kibuga cy' indege.
What's Your Reaction?








