Icyashenye ishuri ryubatswe na Eric Omondi cyamenyekanye
Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi uherutse kugaragaza ishuri yubakiye abana bava mu miryango itishoboye, ari mu gahinda yatewe nuko ryashenywe.
Eric Omondi umaze kubaka izina rikomeye mu gutera urwenya mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba ari mu babazwa n’ubuzima bukomeye bamwe mu baturage bo muri Kenya bari gucamo. Yafashe umwanzuro yubakira ishuri abatishoboye, ariko abagabo bivugwa ko bashyigikiwe n'ubuyobozi baje bararisenya, abatari bake bihutira kumwihanganisha.
Ku wa 06 Mutarama 2025, Eric Omondi n’itsinda rye ryifashe amashusho riri hafi y’ishuri ryubatse mu gace ka Turkana, Kenya, riyasakaza ku mbuga nkoranyamabaga ryishimira igikorwa ryakoze cyo gufasha abatishoboye kubona aho bigira.
Icyo gihe bahise banagaragaza izina ryaryo baryitirira umwarimukazi wakunze kwigisha abana munsi y’igiti “Teacher Kamaret Primary School Kapoo.”
Kuri ubu yongeye agaruka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ishuri bubatse ryashenywe n’itsinda ry’abagabo bivugwa ko ari iry'ubuyobozi, bamushinja kuryubaka mu buryo budakurikije amategeko.
Abatari bake biganjemo abo muri ako gace ka Turkana bagaragaye mu mashusho babajwe n’ibyo byakozwe baranamwihanganisha.
Hari uwagize ati:”Birababaje kubona basenya ishuri ryubakiwe abana. Si ibyo gusa kuko banatwaye inkweto n’imwenda y’ishuri by’abo bana. Ese ubwo abo bagabo bafite ubumuntu?”
Uwitwa Abdiker Hassan yagize ati:”Abana babo biga mu mashuri akomeye mpuzamahanga mu murwa, ariko abana b’abakene bari gushavurira ku Zuba! None amashuri Eric Omondi yiyubakiye barayashenye!”
Abaturage benshi bo muri Turkana babajwe nuko ayo mashuri yashenywe ntihashyirwaho igishushanyombonera cy’andi mashya, ubwo abana barakomeza bigire munsi y’ibiti.
What's Your Reaction?










