RGB yatanze impuruza ku igabanuka ry’uruhare rw’abaturage mu bikorwa bya leta
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Doris Picard Uwicyeza, yagaragaje impungenge ku igabanuka ry’uruhare rw’abaturage mu bikorwa by’iterambere rusange, avuga ko iyo myitwarire ishobora kudindiza umuvuduko w’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Yabigarutseho mu biganiro byabaye ku munsi wa kabiri w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yavuze ko kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka, hari kugabanuka kugaragara mu kwitabira ibikorwa by’ubumwe n’imiyoborere birimo Umuganda n’inama z’abaturage, nyamara ari inkingi z’ingenzi zubakiyeho imiyoborere myiza n’uruhare rw’abaturage mu byemezo bibareba.
Uwicyeza yibukije ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka ishize itashobotse kubera Leta yonyine, ahubwo yaturutse ku bufatanye bukomeye hagati y’inzego za Leta n’abaturage, aho bagiraga uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye.
Ati: “Iterambere ryacu ryashobotse kuko abaturage bumvaga ko gahunda za Leta ari izabo, bakazitangira, bakazigira izabo mu buzima bwa buri munsi.”
INDI NKURU WASOMA :Varsity League nk'irushanwa ryitezweho gusubiza Amavubi muri CAN
Yagaragaje ko igabanuka ry’uru ruhare rishobora guhungabanya ubwo bufatanye, ari na bwo shingiro ry’imiyoborere y’u Rwanda n’icyerekezo cy’igihe kirekire cya Vision 2050.
Yibanze cyane ku rubyiruko, arusaba kongera kwitabira gahunda za Leta no gutanga ibitekerezo.
Ati: “Urubyiruko nirwigire imbere mu bikorwa bya Leta, ijwi ryarwo ryumvikane. Iyo witanze, uba utagifite umwanya wo kuba umunyagikorwa gusa, ahubwo uba umufatanyabikorwa.”
Uwicyeza yanagarutse ku mpinduka imiyoborere y’u Rwanda yanyuzemo, yibutsa ko mu bihe byashize abayobozi bayoboraga abaturage babakoresha igitugu n’iterabwoba, bitandukanye n’ubu aho imiyoborere ishingiye ku gukorera umuturage no kumwubaha.
Yasoje yemeza ko ubushakashatsi RGB ikora ku miyoborere n’itangwa rya serivisi bugaragaza ko icyizere abaturage bafitiye inzego za Leta cyazamutse mu myaka 30 ishize, nubwo hakiri urugendo mu kunoza serivisi, kuzihutisha no kuzijyanisha n’ikoranabuhanga rigezweho.
What's Your Reaction?










