Elon Musk yarahiriye gusenya abahinduye umuhungu we Xavier akaba umukobwa Viviane
Donald Trump amaze gutsinda amatora yo muri Amerika, yakomeje gushimangira ko azarandura umuryango w’abatinganyi n’abihinduje igitsina. Elon Musk na we yunze mu rye atangaza ko azakora ibishoboka byose uwo muryango urandurwe kuko wamuraruriye umuhungu we yakundaga bamugira umukobwa.
Umuherwe wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Elon Musk yavuze ko ashaka gukuraho abagize agatsiko k’abihinduje ibitsina batumye umuhungu we, Xavier akururwa no kuba umukobwa birangira ahinduwe we, ahita yitwa Viviane.
Elon Musk yatangajwe n’urubuga rwa Bloomberg ko ari we muherwe wa mbere ku Isi. Umutungo we akomeje kuwubungabungira mu bigo bye bitandukanye birimo: Starlink, Tesla na SpaceX. Uyu wahiriwe n’ubucuruzi yahagurukiye abatinganyi n’abihinduje igitsina bakomeje kurarura urubyiruko.
Ababazwa n’umuhungu we, Xavier wabumviye akabagana ; mu magambo ye yagizs ati: ”umuhungu wanjye mwamwigishije imirimo y’umwijima bituma ahinduka umukobwa.”
Yavuze ko azakora igishoboka cyose, ndetse agashora amafaranga menshi mu kurimbura uwo muryango, ashaka ko uzaba amateka ku Isi, Kugirango ibindi biragano bizabaho bizabe biwumva mu mateka.
Ibi abivuze nyuma yuko Donald Trump atangaje ko muri Amerika hagiye gukurwaho ubutinganyi; uzabufatirwamo akazajya abihanirwa.
Tugarutse ku kuntu umuhungu wari ukunzwe wa Elon Musk yahindutse umukobwa
Xavier Musk ni umuhungu waratwaga na Elon Musk, akavuga ko abona ari umuhungu azaraga imitungo ye. Amaze kugura Twitter yagize ati:”Kugira ngo nshimagize umuhungu wanjye Xavier n’ukuntu nkunda inyuguti ya X, ngiye guhindura izina rya Twitter, nyite X (Xavier).”
“Ihene mbi ntawuyizirikaho inziza.” Xavier Alexander Musk yakomeje kugendana n’abihinduje ibitsina birangira bamushyizemo iyo mitekereze yo kwihindura igitsina, nyuma agirwa umukobwa. Yahise ahindura n’izina rye yiyita Viviane Jenna Wilson.
Donald Trump amaze gutsinda amatora, uyu mukobwa, Viviane Jenna yahise atangaza ko atishimiye kuba uwo mugabo yatsinze amatora.
Yagize ati:”Simbona ejo hazaza hanjye mba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”
Icyo gihe Papa we, Elon Musk yaciye ku rubuga rwa X avuga ko hari abantu bamwangirije umuhungu we (bamwiciye umuhungu we mu mutwe), bituma yihindura uko atavutse, akaba atakinamwumvira.
What's Your Reaction?










