Ibyo wamenya kuri Anna Wintour uyobora Met Gala yaciye ibintu mu mideli- AMAFOTO
Anna Wintour ni we uba uri inyuma y'ibirori by'imurikwa ry'imideli biba buri mwaka bizwi nka Met Gala. Hano hari ibyo wamenya kuri uwo mugore w'imyaka 75.
Met Gala ni bimwe mu birori byo kumurika imideli bikomeye biba buri munsi wa Mbere wa Gicurasi buri mwaka bikabera muri Metropolitan Museum of Art i New York. Ibi birori bikunda kwitabirwa n'ibyamamare bigatuma Isi yose ibihanga amaso. Buri mwaka bitigisa imyidagaduro y'Isi kubera umuyobozi wabyo, Anna Wintour.
Anna Wintour ni umunyamakurukazi wiyeguriye ibijyanye n'imideli byatumye mu mwaka wa 1988 ahabwa inshingano zo kuba umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cyigaruka cyane ku makuru y'imideli cyizwi nka “Vogue Magazine” maze mu mwaka wa 1995 agirwa umuyobozi w'ibirori by'imideli bya Met Gala.
E!News yigeze kwandika ko Anna Wintour yavukiye i London mu Bwongereza ku wa 03 Ugushyingo mu mwaka wa 1949, yarezwe neza akura ari umwana ufite ubushake bwo kumenya ibintu byinshi, ariko afite imyaka 15 papa we yamukanguriye kujya mu ruganda rw' imideli.
Mu kiganiro yigeze kugirana na Vogue Magazine, Anna Wintour yahishuye ko yavukiye mu muryango w'abanyamakuru.
Ati:"Papa wanjye yari umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Standard. Musaza we muto ni umwanditsi mukuru wa The Guardian. Hagati aho, papa we yamugiriye inama yo gukora ibijyanye n'imideli aza kubigiriramo umugisha ahabwa akazi mu iduka ryayo igihe yarafite imyaka 15 nk' uko yabivugiye mu kegeranyo yakoze yise 'The September Issue."
Yahamije ko papa we n'ubundi yamubwiye kujya mu byo kumurika imideli akiri umwana yanakundaga ibintu bijyanye nayo. Yakundaga kandi inkuru zijyanye n'imideli yaba izacishwaga mu bitangazamakuru byandika no kuri televiziyo. Ibyo byatumye papa we amubaza inkuru yajya akora zikurura abana mu kinyamakuru yandikiraga.
Anna Wintour amaze gukura yabaye umunyamakurukazi w'imideli ukora akazi ko kuba umunyamakuru wa magazine y'i London yitwa "Harper's Queen UK." Yakomeje kubaka izina mu mideli ariko nyuma ajya kuba i New York muri Amerika.
Mu mwaka wa 1988 yahawe akazi ko kuba umwanditsi mukuru wa Vogue Magazine ibyo byamuhaye amahirwe yo kuyobora Met Gala.
Mu mwaka wa 1995 nibwo yagizwe umuyobozi wa Met Gala kugeza muri iki gihe. Ibirori by'uyu mwaka byabaye ku wa 05 Gicurasi 2025 byitabirwa n'ibyamamare bitandukanye birimo na Rihanna wagaragarijemo ko atwite umwana wa gatatu.
Anna Wintour ni umumama w’abana babiri: Charles na Bee Shaffer
Aya ni amafoto yaranze Met Gala 2025:
Rihanna
A$AP ROCKY
Kim Kardashian
Halle Berry
Sabrina Carpenter
Kylie Jenner
Cardi B
Hailey Bieber
Cythia Erivo
Serena Williams
Shakira
Chappell Roan
Megan Thee Stallion
Halle Bailey
Doja Cat
What's Your Reaction?










