Asake yahishuye ubuzima bukakaye yaciyemo

Umuhanzi Asake wo mu gihugu cya Nigeria, yahishuye ko mbere yuko akora umuziki yabanje gukina filime imyaka irenga irindwi (7), ariko akabona nta nyungu akuramo.

Jul 28, 2024 - 18:49
Jul 29, 2024 - 19:43
 0
Asake yahishuye ubuzima bukakaye yaciyemo

Ahmed Ololade uzwi mu muziki nka Asake wo mu gihugu cya Nigeria, yavuze ko yabayeho nabi mbere yuko yinjira mu muziki, aho yakinnye filime imyaka irenga irindwi (7), akabona nta kintu akuramo, ubukene bugakomeza kumwokama. Yakomeje kwihangana kugeza yigiriye inama yo gukora umuziki, maze aratunga aratunganirwa.

Mu kiganiro na CNN, Asake ukunzwe mu ndirimbo zirimo Bandana, Sunshine, Lonely at The Top na Wave, yahishuye ko hari abantu bamubona akunzwe mu muziki bakagira ngo aje mu ruganda rw’imyidagaduro vuba. Yahamije ko yatangiye kugerageza gutera imbere aciye mu gukina filime ariko biranga, akomeza gutegereza kugeza Imana imufunguriye inzira.

Yagize ati:”Iyo uri gukora ibintu utegereje ko igihe cy’Imana cyigera, Imana na yo iragutegereza kugeza igihe umenya ko ibyo bintu uri gukora atari ibyawe. Buriya mbere yuko mumbona mu muziki, nabanje gukora ibintu byinshi. Abantu benshi ntabwo bazi ko nabanje kuba umukinnyi wa filime, nkina muri filime zikinnye mu rurimi rwa Yoruba (Yoruba ni rumwe mu ndimi zivugwa muri Nigeria). Ibyo bintu nabikoze imyaka irenga 7, nkabona nta kintu nkuramo, nkomeza gukena. Nyuma ninjiye mu ruganda rw’umuziki, ninjirira mu kubyina, nza no kuririmba, ndabishobora mbikuramo amafaranga menshi.”

“Sinshaka kuvuga ko mu ruganda rwa sinema nta mafaranga arimo, kuko nabonye abakinnyi benshi ba filime bakijijwe na zo. Sinshatse kandi kuvuga ko mu muziki haba amafaranga menshi, kuko nzi abamazemo imyaka irenga 20 bataragira icyo baronkamo. Ndimo kuvuga ko muri ubu buzima ugerageza ibya mbere (A), byakwanga ukagerageza ibya kabiri (B). Iyo ibya mbere (A) byanze, ubwo ntabwo ariho amahirwe yawe aba ari. Ubu ndishimira ko namaze kubona itara ryanjye.”

Asake ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wa Nigeria n’Afurika. Si muri Afurika gusa, kuko no hanze yaho bamaze kumumenya, bigaragara iyo agiye gukorera igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Burayi. Ku wa 20 Kanama 2023, yandikiye amateka mu nyubako ya 02 Arena iherereye i Londres mu Bwongereza, ubwo yahakoreraga igitaramo, amatike yamaze gushira ku isoko.

Aherutse guteguza abakunzi b’umuziki we ko azasubira gutaramira muri iyo nyubako (02 Arena) ku wa 21 Nzeri 2024.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow