Fik Fameica yacyeje umutobe Eddy Kenzo yasukiwe n’umugore we, ahita ahabwa inshingano na Perezida Museveni

Umuhanzi Fik Fameica yakomoje ku mutobe Phiona Nyamutoro yasukiye umugabo we, Eddy Kenzo birangira ahawe umwanya na Perezida wa Uganda, bityo ngo Phiona atanga amahirwe (ishaba).

Aug 22, 2024 - 17:21
Aug 22, 2024 - 21:28
 0
Fik Fameica yacyeje umutobe Eddy Kenzo yasukiwe n’umugore we, ahita ahabwa inshingano na Perezida Museveni

Walukagga Shafik uzwi mu muziki nka Fik Fameica cyangwa se Fresh Bwoy yavuze ko umugore wa Eddy Kenzo, Phiona Nyamutoro ari we wahaye amahirwe Eddy Kenzo igihe yamusukiraga umutobe, Perezida Museveni ahita amugira Umujyanama we Mukuru mu bijyanye n’ubuhanzi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024 nibwo byamenyekanye ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagize umuhanzi Eddy Kenzo Umujyanama we Mukuru mu by’ubuhanzi. Ni inkuru yakiriwe neza na nyiri ubwite Eddy Kenzo n’umugore we, Phiona Nyamutoro.

Hari abatabisobanukiwe batangira kwibaza aho uwo muhanzi umaze imyaka irenga 15 mu muziki, bikavugwa ko atigeze arangiza amashuri abanza, yakuye ayo mahirwe yo guhabwa uwo mwanya.

Umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki wa Uganda, Fik Fameica yaciye ku rubuga rwa X avuga ko Eddy Kenzo afite umugore  witwa Phiona Nyamutoro umuha amahirwe. Uyu Phiona Nyamutoro afite umwanya muri Guverinoma ya Uganda, akaba ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro.

Yicyije ku mashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Phiona Nyamutoro asukira umutobe Eddy Kenzo na Alien Skin, avuga ko yamusukiye umutobe ari na ko amuhundagazaho imigisha.

Yagize ati:”Nyakubahwa Minisitiri Phiona Nyamutoro yasukiye umutobe umuhanzi Eddy Kenzo, umunsi wakurikiyeho yahise agirwa Umujyanama Mukuru mu bijyanye n’ubuhanzi wa Perezida Museveni. Uyu mugore atera amahirwe (ishaba)!”

Umuhanzi Eddy Kenzo yahawe uyu mwanya mu gihe yari asanzwe ayoboye ihuriro ry’abakora umuziki muri Uganda rizwi nka ‘Uganda National Musicians Federation (UNMF)’ ndetse yongeye gutorerwa uyu mwanya umwaka ushize. Urukundo yakunze Phiona Nyamutoro rwatumye yegera cyane Perezida wa Uganda Museveni.

Uyu mugore Phiona arahirira imbere ya Perezida Museveni umwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe iterambere ry’Ingufu n’ubucukizi bw’Amabuye y’Agaciro, Eddy Kenzo yarahari. Eddy Kenzo yamaze kuba inshuti na Perezida Museveni.

Fik Fameica yavuze ko Phiona Nyamutoro agira amahirwe (ishaba)

Phiona Nyamutoro ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe iterambere ry'ingufu n'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro

Mu gace Phiona avukamo muri Uganda bamwakirana urugwiro

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow