Shakira yazinutswe iby’inkundo mu buzima bwe
Umuhanzikazi Shakira ukomoka mu gihugu cya Colombia yatangaje ko ubu yamaze kuzinukwa burundu ibintu byo gusubira mu rukundo ukundi n’undi muntu uwo ari we wese nyuma yo gutenguhwa na Gerard Pique yakundaga urwo gupfa, kuko abona nta handi yabona urukundo nk’urwo yamubonyeho.
Mu minsi ishize nyuma y’imyaka myinshi atakigaragara mu muziki, Shakira yumvikanye agaragaza agahinda yatewe n’uwahoze ari umugabo we Gerard Pique nyamara we yaramukundaga urwo gupfa ndetse yakoraga buri kimwe cyose ngo umugabo we amererwe neza kugeza n’aho yemera guhagarika umuziki burundu kandi ari cyo kintu yakoze kuva kera, akemera kuwuhara kugirango abe hafi umugabo we abashe gukina umupira neza dore ko yahoze ari umukinnyi w’ikipe ya Fc Barcelona.
Mu kiganiro yagiranye na The Zowe Low show uyu muhanzikazi yatangaje ko mu myaka igera kuri ibiri atandukanye n’umugabo we yabonye ko mu buzima nta kintu kidashoboka kuko na we ubwe atiyumvisha uburyo yakundaga uyu mugabo we kugera ku rwego yemera guhagarika umuziki we kugirango amube hafi hakiyongeraho imyaka igera kuri 11 bamaranye babana nk’umugore n’umugabo yumva ko nta kintu gishobora kubatandukanye bazabana bagatandukanywa n’urupfu nyamara ibi byose bikaza guhinduka ubusa bikarangira asanze yaribeshyaga.
Shakira avuga ko kuri ubu bigoye cyane ko yakongera gusubira mu rukundo n’undi mugabo kuko asanga urukundo yakundaga Gerard nta rundi ashobora kubona byahwana. Yagize ati “Igihe twamaranye ariko nyuma tugatandukana byanyeretse ko nta kintu kidashoboka…Numvaga urukundo ruzahoraho ibihe byose. Ubu biragoye cyane ko nakongera gusubira mu rukundo kuko kubona urukundo ruruta urwa Pique biragoye.”
Nyuma y’imyaka irindwi Shakira yarahagaritse umuziki we kugira ngo abashe kwita ku mugabo, kuri ubu avuga ko yicuza cyane umwanya yataye wose nubwo atari azi ko bazatandukana gusa nyuma y’imyaka ibiri batandukanye avuga ko agiye kugaruka mu muziki we. Aba bombi batandukanye nyuma y’imyaka 11 babanye nk’umugore n’umugabo bakaba bafitanye abana babiri.
What's Your Reaction?










