Indirimbo 10 zimaze kurebwa cyane kuri Youtube muri Africa y’Iburasirazuba (Single)

Kenshi iyo abantu bagiye kureba indirimbo zikunzwe cyane usanga birengagiza abahanzi Nyafurika bafite indirimbo zamaze kubaka amateka zikarebwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Youtube nyamara iyo ugenzuye usanga hariho izarebwe cyane kurusha n'iz'i burayi.

Apr 2, 2024 - 15:25
Apr 2, 2024 - 15:33
 0
Indirimbo 10 zimaze kurebwa cyane kuri Youtube muri Africa y’Iburasirazuba (Single)

Igisubizo.com twaguteguriye urutonde rw’indirimbo zakozwe n’umuntu umwe ku giti cye, zikaba zimaze kurebwa n’abantu benshi kurusha izindi muri Africa y’I burasirazuba. Ni urutonde rwiganjeho umuhanzi Fally Ipupa wo mu gihugu cya Congo.

10.Olandi

Iyi n’iy’umuhanzi Innos’B wo mu gihugu cya Congo ikaba imaze kurebwa na miliyoni 49 mu gihe cy’imyaka itatu imaze igiye hanze.

9.Maria PM 

Maria PM ikaba ari iya Fally Ipupa ukomoka mu gihugu cya Congo ikaba imaze kurebwa na miliyoni 53 mu myaka itanu imaze igiye hanze

8. Sitiya Loss 

Eddy Kenzo ni we muhanzi uyoboye abandi mu kugira indirimbo yarebwe cyane kuri youtube ariyo Sitiya Loss ari na yo yonyine yo mu gihugu cya Uganda iri kuri uru rutonde ikaba imaze kurebwa na miliyoni 59 mu myaka icyenda imaze hanze. 

7. Yope

Inoss’B umwe mu bahanzi bakomeye guhugu cya Congo indirimbo ye Yope mu myaka ine imaze kurebwa na miliyoni 61 kuri Youtube.

6. A flye
A flye ya Fally Pupa imaze kurebwa na miliyoni 62 mu myaka igera kuri ine imaze igiye hanze. 

5. Sikomi

Sikomi imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane zigakora abantu ku mitima kuri ubu imaze kurebwa na miliyoni 66 mu myaka itandatu imaze hanze. 

4. Jeje

Indirimbo Jeje y'umuhanzi Diamond ukomoka mu gihugu cya Tanzania mu myaka ine imaze igiye hanze imaze kurebwa na miliyoni  94 kuri Youtube. 

3. Slowly

Slowly y'umuhanzi Nyarwanda Meddy niyo ndirimbo kugeza ubu ikiyoboye izindi mu Rwanda ndetse yarenze kuba ku rwengo rwo mu Rwanda ahubwo ijy ku rwego mpuzamahanga. Mu myaka itandatu imaze hanze ikaba imaze kurebwa na miliyoni 98 kuri Youtube.

2. Eloko Oyo

Eloko Oyo y'umuhanzi Fally Pupa na none yaje ku mwanya wa kabiri aho imaze kurebwa na miliyoni  99 mu myaka itandatu imaze igiye hanze.

1. Sukari
 Iyi ndirimbo Sukari nyuma yo guca agahigo ko kuzuza miliyoni 100 z'abamaze kuyireba kuri Youtube mu myaka itatu imaze hanze, byatumye Zuchu ahita yandika amateka yo kuba umuhanzikazi wa mbere ufite indirimbo yarebwe cyane muri East Africa ayikoze wenyine.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow