Huye: Icyo ubuyobozi bw’akarere buvuga ku kibazo cy’ubwiherero bwo ku bigo by’imari

Nyuma yuko bamwe mu bagana ibigo by’imari na banki mu Karere ka Huye bagaragaje ko iyo bagiye kwaka serivisi bakenera ubwiherero ntibabubone, Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko buri gukurikirana iki kibazo.

Nov 8, 2024 - 12:04
Nov 8, 2024 - 15:18
 0
Huye: Icyo ubuyobozi bw’akarere buvuga ku kibazo cy’ubwiherero bwo ku bigo by’imari

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa ‘Igisubizo.com’ asanze  kuri bimwe mu bigo by’imari bibarizwa mu Karere ka Huye, bavuga ko baje kwaka serivisi ariko bagorwa no kubona ubwiherero kuko ugerageje kububaza bamubwira ko ntabuhari, ibyo bavuga ko bibabangamira.

Kubwimana Evariste avuga ko bigoye kubona ubwiherero ku bigo by’imari, bikaba bisaba ko ubushaka ajya ahandi.

Yagize ati:”Hano biragoye kuhabona ubwiherero kuko si rimwe si kabiri nabubajije bakanyihorera. Byansabye ko njya kubushakira ahandi babutanga, mu kabari. Ubundi buryo dukoresha ni ukujya kubushakira mu isoko cyangwa se kwa muganga.”

Umuraza Epiphanie uvuga ko ari n’umucuruzi mu isoko rya Huye akaba yaje kubitsa muri kimwe mu bigo by’imari biri muri uyu mujyi, yavuze ko ari ibintu byamaze kwakirwa nta mukiriya baha ubwiherero.

Ati:”Urabaza ubwiherero? Banaguseka! Hano ku kigo cy’imari nta bwiherero buhatangwa iyo ubushaka nk’umuntu mukuru uriyeranja ukajya kubushakira ahandi.”

Igisubizo.com cyegereye uwari ucunze umutekano kuri kimwe mu bigo by’imari byo muri uyu mujyi, cyimubaza niba hari ubwiherero umukiriya yahabwa, arahakana; ‘ntabwo, ubwo urashaka ahandi ujya kwiherera, hano uza ukora ibyo ukora ugahita utaha.’

Uwitwa Ikimpaye David yavuze ko na we abangamiwe no kuba yaza ku kigo cy’imari ariko ntahabwe serivisi zose.

Ati:”Birabangamye. Urabona ko uje kwaka serivisi bimubangamira. Bakabushyizeho nibura tukajya twishyura. Ikintu gihari hano ni uko bamenya abantu babo bakaba aribo babuha gusa.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata avuga ko icyo kibazo bakizi bakaba bari gukorana n’itsinda riri gukora ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo bamenye ibigo by’imari bitagira ubwiherero.

Yagize ati:”Icyo kibazo kirahari ariko icyo twatekereje ni ukwegera itsinda rikora ubugenzuzi muri uyu mujyi rireba ibigo by’imari bidafite ubwiherero, twamara kubimenya byose, tukaba twaganira n’abahagarariye ibyo bigo (managers), bakaba bakemura icyo kibazo.”

“Ko bavuga ko nta buhari se uwabo iyo akeneye kujya ku bw’iherero ajya he? Ubwiherero buri mu inshingano z’ibyo bagomba kugira. Byagakwiye rero ko bishyirwa mu bikorwa bigakorwa neza.”

Mu Rwego rwo gukumira umwanda, hashyizweho gahunda y’uko nk’uko buri rugo rugomba kugira ubwiherero bufite isuku n’ahahurira abantu benshi bukwiye kuhaba kandi busukuye kugira ngo isuku ikomeze kwimakazwa mu Rwanda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow