Davido yamuritse urubuga rugiye guhangana na Facebook ndetse na X
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Davido yamuritse ku mugaragaro urubuga rwe nkoranyambaga 'Chatter Social,' ruje ku isoko rimwe na Facebook.
David Adedeje Adeleke wamenyekanye mu muziki ku izina rya Davido, yatangarije Isi ko yamaze gusoza umushinga wo kubaka urubuga nkoranyambaga rushya rwitwa 'Chatter Social,' ruzajya rufasha abantu kuganira bari hirya no hino ku Isi nkuko Facebook na Twitter (X) zibikora.
Nyuma y'amezi atanu, uyu muhanzi Davido ukunzwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ye 'Timeless' zirimo: Unavailable, LCND na No Competition, atangaje ko agiye gushinga urubuga nkoranyambaga, yamaze kwesa uwo muhigo, ashinga urwitwa 'Chatter Social.'
Ni urubuga yashinze afatanyije n'inshuti ye y'igihe kirekire yitwa Sir Banko.
Mu magambo ya Davido yacishije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati:"Urubuga nkoranyambaga rwanjye 'Chatter Social ' rwamaze kugera ahakurwa porogaramu zikoreshwa muri telefone (App Store), murumanure murukoreshe muri telefone zanyu."
Davido ashinze uru rubuga, nyuma y'amezi umunani atangaje ko afite konte y'iby'amafaranga y'ikoranabuhanga yise $Davido. Ni umushinga utarakiriwe neza, kuko bamwe bagiye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko batuburiwe; bashoye ayabo bahita bahomba, bashinja Davido kubatuburira.
Ni urubuga usanga ahamanurwa porogaramu zikoreshwa muri telefone (App Store)
What's Your Reaction?










