Dore ibintu bitazibagirana ku ndirimbo ‘Sikosa’
Nyuma y’ibihe, indirimbo yaritegerejwe n’abatari bake yitwa ‘Sikosa’ yagiye hanze, ariko isiga inkuru zagarutsweho n’abakurikiranira hafi imyidagaduro ndetse n’abatayikurikiranira hafi hari ibyabaciye mu matwi kubera yo.
Iyi ndirimbo ‘Sikosa’ yahuriyemo abahanzi nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben], Richard Kevin Ngabo [Kevin Kade] na Mugisha Robinson Fred [Element Eleeeh] yatangiye kurikoroza cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro za Nyakanga 2024, ibyara inkuru zirimo kutumvikana no kwiyunga kwa Coach Gael na The Ben, byarangiye iyo ndirimbo igiye hanze ku wa 23 Kanama 2024.
‘Sikosa’ igiye hanze yarabanje kuvugisha abatari bake ari na ko hahishurwa byinshi kuri yo. Igisubizo.com igiye kubagezaho ibintu byavuzwe ku ndirimbo ‘Sikosa.’
Amashusho yayo yafatiwe muri Tanzania
Mu ntangiriro za Nyakanga 2024, amakuru yagiye hanze agaragaza ko The Ben, Eleeeh na Kevin Kade bahagurutse i Kigali baherekejwe na Jimmy Muyumbu uri gufasha Kevin Kade banasanzwe bafitanye isano, Muyoboke Alex usanzwe ukorana na The Ben bya hafi ndetse n’umusore ushinzwe umutekano wa The Ben uzwi nka ‘Fayzo’.
Byamenyekanye ko abo bombi bari bagiye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bahuriyemo ‘Sikosa.’ Nyuma umuhanzi wo muri Tanzania witwa Marioo yaje gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho amugaragaza ari kumwe na The Ben ndetse na Kevin Kade bari muri studio, bivugwa ko hari indirimbo The Ben na Marioo bakoranye.
Bamaze kugaruka i Kigali, umunyamidelikazi uba muri Tanzania, Jasinta Makwabe yagaragaye ari kumwe na Kevin Kade, bari gutembera mu mihanda ya Kigali bivugwa ko bari mu rukundo. Uwo mukobwa wigeze gukundana na Diamond Platnumz yaje kwiyuririra rutemikirere yisubirira muri Tanzania.
Ikurwamo rya Element [Eleeeh]
Byavuzwe ko ubuyobozi bwa 1:55 AM bumaze kumva ko Eleeeh yaririmbyemo muri iyo ndirimbo atabibamenyesheje nk’abamushinzwe, kuko abarizwa mu nzu yabo, bamutegetse kuyivamo. Byakomeje kuvugwa ko ubuyobozi bwa Eleeeh bwamubwiye ko natavamo buzamuhana. Icyabiteye ngo ni amakimbirane yari hagati ya The Ben na Coach Gael.
Amakimbirane ya The Ben na Coach Gael yavuye ku ndirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond Platnumz
The Ben na Coach Gael bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bemeranya gukorana; ku ikubitiro bahise baza muri Tanzania gushaka ukuntu bakorana indirimbo na Diamond Platnumz.
Bari muri Tanzania bagize itsinda ryabo ririmo Made Beats na Julien Bmjizzo.
Nyuma The Ben na Coach Gael ntibumvikanye kuri uwo mushinga w’indirimbo, birangira Made Beats na Coach Gael biyomoye kuri The Ben bahita batangira gukorana na Bruce Melodie.
Byavuzwe ko hari umwenda The Ben yasigayemo Coach Gael uri hagati y’ibihumbi 75,000 na 100,000 by’Amadolari. Abakurikiranira hafi ibikorwa byabo bavuze ko ayo mafaranga ari yo yatumye abo bombi barebana ay’ingwe.
‘Sikosa’ ikomeje gutinda gusohoka, The Ben yaciye ku rubuga rwa Instagram avuga ko ibyabaye bihagije ahubwo uruganda rw’umuziki nyarwanda rugomba gucungurwa.
Abantu bahise bumva ko ibyavuzwe kwivanwamo rya Eleeeh bishobora kuba ari byo.
Nyuma y’ibyo Eleeeh yaciye ku rubuga rwa X akuraho igihu agira ati:”Ukuri ni uku, Tiger (The Ben) ni mukuru wanjye akaba n’umunyabigwi. Buri gihe byahoraga ari inzozi zanjye gukorana na we. Nta muntu ungomba ikintu na kimwe, indirimbo rero igomba gusohoka vuba bishoboka.”
Ku wa 15 Kanama 2024, The Ben yaciye ku rubuga rwa Instagram asangiza abarukoresha amafoto amugaragaza ari kumwe na Coach Gael, ayakurikiza amagambo agira ati:” Abavandimwe biyunze. Mureke twubake, dufate Isi.”
Ibyo byahise byemeza ko bamaze gushyira iherezo ku makimbirane yavuzwe hagati yabo, n’indirimbo “Sikosa” igomba kujya hanze yuzuye irimo abahanzi bose uko ari batatu.
Igihe cyayo cyo kujya hanze cyabaye ihurizo
Umushinga w’iyi ndirimbo ‘Sikosa’ ugeze kure, byahishuweho ko yari kujya hanze ku wa 02 Kanama 2024, birangira itagiye hanze. Byose byegetswe ku makimbirane yavuzwe hagati ya The Ben na Coach Gael. Nyuma Kevin Kade yumvikanye mu kiganiro kuri KISS FM avuga ko izajya hanze ku wa 19 Kanama, na bwo birangira itagiye hanze.
Imbyino yayo yatumye The Ben yishora muri pisine
Bimaze kwemezwa ko izajya hanze ku wa 23 Kanama, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 22 Kanama 2024, hagiye hanze amashusho yayo magufi agaragaza ko The Ben, Kevin Kade na Eleeeh bari kuyibyina, arangira The Ben na Kevin Kade biroshye muri pisine.
Imaze kujya hanze Element [Eleeeh] yemeye ko yayishishuye ku ya Oliver N’Goma yitwa [Icole]
Iyi ndirimbo “Sikosa” yagiye hanze ku wa 23 Kanama 2024, Saa Sita z’Amanywa, abantu benshi batangira kuvuga ko bumva ivuga nk’iy’Umunya-Gabon, Oliver N’Goma yitwa [Icole].
Element yahise aca ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibyo bavuga ari byo, iyo ndirimbo yayikuye ku ya Oliver N’Goma.
Yagize ati:”Mu gukora iyi ndirimbo, twashingiye ku ndirimbo y’Umunyabigwi mu muziki Oliver N’Goma yitwa Icole, tubikora mu kuzirikana ibigwi bye. Ariko iyi ndirimbo ni njye wayikoze.”
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Element Eleeeh naho amashusho yayo yakozwe na Director Gad na Joma. Yanditswe na Junior Rumaga , Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino zirimo zayobowe na TiTi Brown.
Indirimbo "Sikosa" yaravuzwe cyane mbere yuko isohoka
What's Your Reaction?










