Ibyamamare mpuzamahanga byaje mu Rwanda bikahafata urwibutso

Bamwe mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga bageze mu Rwanda, usanga bahirahira bakahafata n’urwibutso bahora bazirika umunsi ku wundi.

Jul 16, 2024 - 16:36
Jul 17, 2024 - 11:01
 0
Ibyamamare mpuzamahanga byaje mu Rwanda bikahafata urwibutso

U Rwanda ruragendwa ijoro n’amanywa. Abanyamahanga baje mu Rwanda biganjemo ibyamamare bahavuga imyato, bakahabwira bagenzi babo biciye mu biganiro karundura cyangwa se bakabibasangiza baciye ku mbuga nkoranyambaga. Hari n’abavuga ko baharonse amahirwe bazahora birata mu rugendo rwabo rw’ubuzima.

Igisubizo.com igiye kubagezaho ibyamamare byataramiye mu Rwanda bikahakura urwibutso ntakuka, abandi bakavuga ko kuhataramira byabafunguriye imiryango yabyo y’ubwamamare ku Isi. Hari n’abahageze bakahakunda bakahashinga ibikorwaremezo.

Ellen DeGeneres

Ellen wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni umwe mu bakomeye mu myidagaduro y’Isi biciye mu kiganiro yamenyekanyemo ‘The Ellen DeGeneres Show.’ Ni ikiganiro cyakiriye ibyamamare birimo: Cardi B, Adele na Beyonce. Si icyo kiganiro gusa kuko azwiho no kuba ari umunyarwenya ubimazemo imyaka irenga 40. 

Ellen yageze mu Rwanda cyane cyane mu gice cy’ibirunga, mu Kinigi, arahishimira. Yatangajwe n’uburyo ingagi zifite imiterere nk’iy’abantu, ahamya ko ari byiza gukomeza kuzibungabunga.

Yasobanuriwe amateka y’Umunyamerikakazi witwa Dian Fossey wabaye mu Rwanda, mu Kinigi, mu myaka ya 1970, akaba yaritaga ku ngagi, arayakunda bituma na we afata umwanzuro wo kuhubaka ikigo cyita ku ngagi ndetse cyibumbatiye amateka yazo. 

Ni ikigo cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018, mu Kinigi mu karere ka Musanze, yagitashye ku mugaragaro mu mwaka wa 2022, maze ashimangira ko kitwa ‘Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund.’

Kevin Hart

Kevin Darnell Hart uzwi mu rwenya cyangwa se muri sinema nka Kevin Hart, na we yageze mu Rwanda arahakunda cyane, ndetse agira n’uruhare mu kwita izina umwana w’ingagi mu muhango wo KWITA IZINA INGAGI wabaye ku wa 01 Nzeri 2023.

Kevin Hart yageze mu Rwanda muri Nyakanga 2023. Yasuye ingagi mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. 

Mu kiganiro ‘The Tonight Show Starring Jimmy Fallon’ gitambuka kuri Televiziyo NBC no ku mbuga nkoranyambaga, cyabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, Kevin Hart yahishuriyemo ko yagize ubwoba ubwo yarebanaga n’ingagi yazisuye mu Kinigi.

Ku wa 01 Nzeri 2023, yagize uruhare mu kwita izina umwana w’ingagi (ntabwo Kevin Hart yabashije kugera mu Kinigi, ariko yatambukije ubutumwa bwe). Ni umwana wo mu muryango ‘Muhoza.’ Yamwise ‘Gakondo.’

Masai Ujiri

Masai Ujiri yavutse ku mubyeyi w’Umunya-Nigeria n’Umunya-Kenya yavukiye mu Bwongereza aba ari naho akurira. Ni umunyabigwi mu mukino wa basketball akaba anafite ikipe ya baskeball izwi nka ‘Toronto Raptors.’

Muri Kanama 2023, Masai Ujiri yahamije urukundo akunda U Rwanda, ahategurira ibirori byamaze icyumweru (kuva kuwa 13 kugeza kuwa 19 Kanama 2023) byo kwizihiza imyaka 20 yari ishize ashinze Umuryango Giants of Africa ugamije guteza imbere impano nyafurika. Biciye mu mikino n’imyidagaduro, icyo gikorwa cyahuje abavuye hirya no hino ku Isi. 

Mu mpera za Gicurasi 2024, Masai Ujiri na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa batashye ikibuga cya gatandatu cya basketball cyubatswe na Giants of Africa, cyubakwa mu Ishuri rihereye i Huye rizwi nka Ecole Notre Dame de La Providence de Karubanda (ENDK), muri gahunda yo kubaka ibibuga 100 mu bihugu binyuranye bya Afurika, umunani muri byo bikaba ari ibyo mu Rwanda.

Tyla

Tyla Laura Seethal uzwi mu muziki nka Tyla, akaba akomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, ni umwe mu bagaruka ku Rwanda, avuga ko hamufunguriye inzozi, hamusogongeza ku bwamamare yagezeho.

 Mu kiganiro Tyla yagiranye na Bianca kuri televiziyo Kanal 5 yo muri Suède, yahishuriyemo ko mu Rwanda ariho yataramiye, aharirimbira indirimbo ‘Water’ abona abafana barayikunze, bihita bimugaragariza ko izakundwa, dore ko yayirimbye muri Kanama 2023 kandi yari imaze ukwezi isohotse.

Iyo ndirimbo ’Water’ yahise yamamara ku Isi imubera ibendera rye, igera no ku rutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe muri Amerika (Billboard Hot 100).

Uyu mukobwa aherutse kwegukana igihembo cya Grammy mu cyiciro gishya cyashyizweho cyizwi nka ‘Best African Performance award.’ yanegukanye ibihembo bibiri bya BET (BET AWARDS 2024) muri Kamena 2024.

Omah Lay

Omah Lay ni umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria. Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo; Understand, Godly, Lo Lo na Soso yaje mu Rwanda mu Ugushyingo 2021, aho yari aje gutarama mu gitaramo ’Kigal Fiesta’ cyabaye ku wa 13 Ugushyingo 2021.

Mu mashusho y’indirimbo ye’ Safe Heaven’ yagaragajemo ko yishimiye u Rwanda. Muri ayo mashusho angana n'iminota ibiri (2) n'amasegonda 56 y’iyo ndirimbo ari ku rukuta rwe rwa YouTube, agaragaza igice cy’imbere cya BK Arena n’abafana bizihiwe n'umuziki we. Iyo ageze ku munota n'amasegonda 26, agaragaza Omah Lay ahagaze ku rubyiniro rw'iyo nyubako, hagaragara n'igice kinini cyayo cy'imbere.

Diamond Platnumz

Naseeb Abdul Juma wamenyekanye mu muziki nka Diamond Platnumz yahishuye ko yesheje umuhigo wo kuririmbira abantu buzuye BK Arena.

Igihe igitaramo yari gukorera i Kigali mu mpera za 2022 cyasubikwaga, yavuze ko afite indoto zo kuzaririmbira muri BK Arena yuzuye abafana (yayujuje). Uyu muhigo yawugezeho mu gitaramo cya Giants of Africa cyabaye ku wa 19 Kanama 2023.

Diamond yahise afata amashusho magufi y’icyo gitaramo ayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram, ayashyira aho winjirira ugahita uyabona (pinned post).

Umutekano usesuye, kwakiranwa yombi, isuku n’amahumbezi agaragara mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda, bituma ibyamamare mpuzamahanga bihakunda, maze bikaharatira abandi, nkuko Kevin Hart yahishuye ko Ellen DeGeneres ari we wamukanguriye gusura u Rwanda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow