Papa Cyangwe na Yampano bahuriye n’uruva gusenya mu mujyi wa Huye

Abahanzi babiri bari mu bagezweho muri iyi minsi; Papa Cyangwe na Yampano batumiwe gutaramira mu mujyi wa Huye mu kabari, birangira baririmbiye abantu mbarwa.

Dec 28, 2024 - 13:27
Dec 28, 2024 - 19:24
 0
Papa Cyangwe na Yampano bahuriye n’uruva gusenya mu mujyi wa Huye

Papa Cyangwe na Yampano batumiwe gutaramira ahazwi nka ‘New Tequilla Bar & Fast Food’ ntibabona abantu benshi baririmbira kubera ko iki gitaramo kitigeze cyamamazwa, bafata umwanzuro wo kuririmbira abantu batagera no kuri 30 mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 27-28 Ukuboza 2024.

Aba bahanzi bombi bakunzwe mu ndirimbo ‘Ngo?’ bageze aho igitaramo cyabereye saa tanu z’ijoro, baguma mu modoka, nyuma bajya kuganira na nyiri ako kabari, umushyushyarugamba aba ashushya abantu bake bari bahasohokeye.

Saa saba n’iminota 10’ nibwo Yampano yageze ku rubyiniro, akora icyari cyamuzanye, aha ibyishimo abo bantu bake biciye mu ndirimbo ze nka Uwo rizagwira, Ndikwikubita, Ngo? na Sibyange.

Yavuye ku rubyiniro saa saba zirenzeho iminota 30’ aha umwanya Papa Cyangwe na we akora ibyamuzanye, aririmbira abantu mbarwa bari bahari yifashishije indirimbo ze nka Ntabya Gang, It’s Okay, Siba na Winsetsa. Amaze gusoza hafi mu masaha ya saa munani z’ijoro, yashimiye abacyitabiriye ubundi aragenda.

Ni igitaramo cya kabiri cyibereye aho hantu cyikitabirwa n’abantu mbarwa. Igiheruka n’icyo ku wa 25 Ukwakira 2024, ubwo Kenny Sol yataramiraga abantu bake bari baje kuhafatira icyo kunywa.

Igikomeje gutuma abantu batitabira ibitaramo byo muri ako kabiri nuko abagashinzwe batajya begera mu itangazamakuru ngo bamamaze ibiri buhabere, aho abantu bashiduka bumva ngo haraza gutaramira umuhanzi runaka bikarangira nta bantu abonye.

Papa Cyangwe na Yampano baririmbiye abantu mbarwa mu kabari ko mu mujyi wa Huye

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow