Spice Diana yavuze ko umuziki watumye atabyara, Joshua Baraka yahamije ko akomoka mu Rwanda: Avugwa mu byamamare byo muri Uganda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2025, mu gihugu cya Uganda hari kuvugwa amakuru atandukanye mu byamamare byaho. Igisubizo.com cyakwegeranyirije amwe muri yo.

Jun 23, 2025 - 17:18
Jun 23, 2025 - 21:02
 0
Spice Diana yavuze ko umuziki watumye atabyara, Joshua Baraka yahamije ko akomoka mu Rwanda: Avugwa mu byamamare byo muri Uganda

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana yavuze ko iyo adakora umuziki aba yarabyaye abana benshi.

Uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo; Siri Regular, Body, Kokonya, Ready n'izindi, yavuze ko kuba ari mu muziki ndetse n'ubwamamare byamuhujije cyane bituma atabyara.

Yakomeje avuga ko iyo atawukora yari kuba yarashatse gushinga urugo kuko umuryango ari mwiza, ubundi akabyara abana benshi.

Ku rundi ruhande, Spice Diana yakanguriye abahanzi bubatse izina kudashishikazwa no gukora indirimbo zo gutwika bo bagashyira imbaraga mu gukora indirimbo zirinda ibigwi byabo.

Ati:"Umuhanzi wubatse izina ntakwiye kurazwa ishinga no guhanga indirimbo zo gutwika, kuko burya buri gihe indirimbo zose ntabwo zimenyekana cyane. Muhanzi wamenyekanye wakora indirimbo udafite icyo gitutu cy' izizamenyekana ahubwo ugakora izikurindira ibyo wagezeho."

Ni Spice Diana mu ntangiriro za 2025 wakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze akora umuziki.

Joshua Baraka yahamije ko afite inkomoko mu bihugu birimo U Rwanda

Joshua Baraka uri mu bahanzi bagezweho mu muziki wa Uganda, yavuze ko burya ababyeyi be bakomoka mu bihugu birimo U Rwanda.

Joshua Baraka ukunzwe mu ndirimbo "Wrong Places" yahishuye ko papa we akomoka muri Kenya mu gace kaho kitwa Busia.

Naho mama we ni Umunyarwandakazi ufite imiryango mu bice by'uburengerazuba bwa Uganda ahaba abavuga ururimi rw' Ikinyarwanda.

Uwo muhanzi we yavukiye mu gihugu cya Uganda, ngo ni yo mpamvu avuga ko afite uruhurirane rw' imico itandukanye.

Bebe Cool arahamagarira Leta ya Uganda kwigana ibihugu byateye imbere ku bijyanye na interineti

Umuhanzi wo muri icyo gihugu, Bebe Cool yavuze ko igiciro cya interineti muri Uganda cyitameze nk' uko mu minsi yashize cyari kimeze, ariko bakeneye ko gishyirwa hafi y'ubuntu.

Ati:"Uyu munsi igiciro cya interineti cyiri hasi ugereranyije no minsi yashize ariko dukeneye ko gishyirwa hasi cyane hafi y'ubuntu kubera ko ibihugu turi kurushanwa na byo bifite murandasi y'ubuntu."

"Mu bihugu byateye imbere, murandasi ni ubuntu kandi ibafasha gukora ibikorwa by'iterambere biciye ku murongo wa interineti."

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow