Icyo itsinda Vestine na Dorcas ryatangaje nyuma yo yishyingiranwa kwa Vestine na Idrissa
Nyuma yo kubihisha ariko amashusho akabatamaza, abo bakobwa bemeye ko umwe muri bo yasezeranye imbere y'amategeko mu murenge banashimira Imana.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, abakoresha imbuga nkoranyambaga batunguwe no kubona inkuru yuko Ishimwe Vestine wo mu itsinda ry'abaramyi b'abavandimwe "Vestine na Dorcas" yasezeranye mu murenge n'umusore yihebeye wo mu gihugu cya Burkina Faso, Ouedraoso Idrissa, bamwe banze kubyemera ariko byarangiye na ba nyiri ubwite babyemeje ndetse hahishurwa imbamutima zabo zumvikanyemo gushimira Imana yamuhaye umugabo mwiza.
Bahise bagira bati:"Imana ni yo nkuru igihe cyose. Mukomereze aho Vestine na Idrissa, tubifurije guhorana n'Imana ishobora byose."
Abo bakobwa bari bamaze imyaka hafi itanu bakorana nk'itsinda ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ku wa 24 Ukuboza 2022 bakoze igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bise "Nahawe Ijambo." Mu mwaka wakurikiyeho wa 2023 bagiye gutaramira mu gihugu cy' U Burundi. Abantu baribaza niba bazakomeza gukora umuziki.
Vestine n'umugabo we, Idrissa basezeranye imbere y'amategeko
Icyemezo cy'uko basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo
What's Your Reaction?










