Yaherewe umugisha i Kigali: Tyla ari mu nzira zo gukuraho agahigo gafitwe na Rema

Tyla wataramiye bwa mbere indirimbo ‘Water’ i Kigali, ari mu nzira zo kwigaranzura Rema.

Oct 3, 2024 - 15:29
Oct 3, 2024 - 19:55
 0
Yaherewe umugisha i Kigali: Tyla ari mu nzira zo gukuraho agahigo gafitwe na Rema

Indirimbo y’umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Tyla  yitwa ‘Water’ irabura ibyumweru bitandatu (6) ngo ikureho agahigo k’indirimbo ya Rema ‘Calm Down’ yavunaga umuheha ikogezwa undi ku rubuga rwa ‘Billboard US Afrobeats Songs Chart.’

Uyu muhanzikazi Tyla yivugiye ko igihe yari i Kigali mu Rwanda mu bitaramo bya ‘Giants of Africa,’ byahabereye mu mpeshyi ya 2023 muri Bk Arena, ngo ni ho yaririmbiye iyo ndirimbo ‘Water’ abona abantu barayikunze, ahita yumva ko izagera kure.

Ibyo yatekereje byabaye impamo kuko ku bufatanye na sosiyete abarizwamo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa ‘Epic Records’ iyo ndirimbo ikomeje gukundwa cyane hirya no hino ku mbuga zicuruza indirimbo. Imbuga z’iyitondeka na zo zikayishyira imbere.

Ubu imaze ibyumweru 50 iri ku mwanya wa mbere ku rubuga ruzwi nka ‘Billboard US Afrobeats Songs Chart’ rutondeka indirimbo ziba zikunzwe cyane muri Amerika z’abahanzi bo muri Afurika.

Indirimbo y’umuhanzi wo muri Afurika yamaze ibyumweru birenga 50 iyoboye urwo rutonde ni ‘Calm Down’ ya Rema yasubiranyemo na Selena Gomez yamazeho ibyumweru 56, bivuze ko iyo ya Tyla ibura ibyumweru 6 ngo igere kuri ako gahigo kabitswe na ‘Calm Down Remix.’

Indirimbo ‘Water’ ni yo imaze kwigaragaza cyane kurusha ‘Calm Down Remix.’ Iyi ndirimbo yafashije Tyla kwegukana Grammy ya 2024 mu kiciro cya ‘Best African Music Performance,’ yegukanye kandi igihembo cya BET 2024 n’icya MTV VMAs 2024, hagati aho, ‘Calm Down’ yo ntiyigeze itwara igihembo cya Grammy (Grammy Awards).

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow