IBANGA RY’UBUZIMA: Umugisha Imana itanga ni nk’imbeho niyo wafunga imiryango gute urinjira

Nov 28, 2025 - 08:56
Nov 28, 2025 - 09:05
 0
IBANGA RY’UBUZIMA: Umugisha Imana itanga ni nk’imbeho niyo wafunga imiryango gute urinjira

Niba mu buzima udashobora kwibona nk’umutsinzi, ntabwo ushobora gukora ibintu nk’umutsinzi.

Ntukajye uhangayikishwa n’urupfu cyane kuko buri wese azapfa, ahubwo mu gihe ugihumeka ukwiye guhangayikishwa n’ubukene kuko ntabwo ari buri wese uzaba umukire.

Mu buzima ujye witwara nkaho udashobora kwigurira umugati kugeza igihe bazashiduka ufite uruganda rukora imigati.

Muri ubu buzima ntuzigere uvuga ko abantu bose ari babi, abo wita ko ari babi kuri wowe hari abo babereye beza ndetse bashima Imana kuba yarabazanye mu buzima bwabo.

Umuntu ukwanga ashobora kumvisha abandi ko nabo bakwiye kukwanga ariko amakuru meza nuko badashobora kumvisha Imana guhagarika imigisha yawe.

Muri ubu buzima umugisha Imana itanga ni nk’imbeho niyo wafunga imiryango gute urinjira.

Tujya twumva hakonje tukarwanira gufunga amadirishya n’imiryango yose bikarenga imbeho tukayumva.

Uko niko n’umugisha Imana iduha umeze, uko abantu bakurwanya gute ntabwo babuza umugisha wagenewe kukugeraho.

Uko bakwanga gute ntibyabuza umugisha wawe kukugeraho. Yego kubera ko hari abagutindije, ushobora kuza utinze mo ariko ntibiba bivuze ko waheze burundu.

Ibibazo nibiza mu buzima bwawe ibyo ukwiriye gukora ni ibintu 3; bitumbire, rwana nabyo ndetse ubirangize.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow