IBANGA RY'UBUZIMA: Amasomo abantu dukunze kwiga mu buzima dukererewe

Sep 10, 2024 - 09:59
Sep 10, 2024 - 10:29
 1
IBANGA RY'UBUZIMA: Amasomo abantu dukunze kwiga mu buzima dukererewe

1. Igihe gihita vuba cyane kuruta uko ubitekereza. Dukwiriye gukoresha igihe cyacu neza ejo tutazicuza uburyo wangirije igihe cyawe.

2. Niba utita ku mubiri wawe hakiri kare ntabwo uzawitaho nyuma. Isi yawe iba nto burimunsi uko iminsi igenda ishira.

3. Abantu bafite akamaro kanini kuruta ikindi kintu cyose mu buzima bwawe. Nta kazi kaba ak’ingenzi cyane kuri wowe nk’abantu mumarana nabo igihe. Ha agaciro abantu bari mu buzima bwawe.

4. Amafaranga aravuga, avuga iki? aravuga ngo “Urabeho.” Niba udateganya imari yawe nyuma y’ubuzima, uzifuza ko wayagira utakiyabonye yarakubwiye ngo urabeho.

5. Imbuto zose wateye kera, nziza cyangwa mbi, zizatangira kwera imbuto kandi zigire ingaruka kumibereho yawe uko ugenda ukura, ibyiza cyangwa bibi.

6. Ishyari ni amarangamutima aba apfuye ubusa. Abantu wanga bagiye gutsinda. Abantu ukunda bagiye kukurusha. Abana bagiye kuba abanyabwenge kandi byihuse kukurusha. Emera ukuri kuri mu buzima.

7. Uzicuza cyane ibintu utakoze birenze ibyo wakoze "bibi", umushinga wakomeje guhagarika, igihe wowe washoboraga gufasha umuntu ariko ntumufashe. Niba ubonye amahirwe bikore. Kuko ushobora kutongera kubona amahirwe.

8. Buri munsi ubyutse ni intsinzi. Ntabwo byatinda kuba icyo wifuzaga kuba cyangwa ushobora kuba uramutse utangiye nonaha.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow