Itonde kandi ushishoze

Turi mu isi aho imbuga nkoranyambaga zoroheje ibintu kuruta mbere aho ziduhuza n'abantu mu buryo bworoshye, muri abo bantu hakazamo n'inshuti z'itari izanyazo. Aya magambo aragufasha gusobanukirwa inshuti yanyayo yo kugira mu buzima.

Nov 27, 2023 - 14:18
Nov 27, 2023 - 14:19
 0
Itonde kandi ushishoze

1. Inshuti itari iyanyayo ni nk'igicucu, iragukurikira ku zuba ariko ikagusiga mu mwijima.

Uri mu bihe byiza rwose muba muri kumwe ariko wagera mu bibazo ugahita uyibura, igukunda bishyushye byakonja ikagusezera.

2. Kureka abantu babi bari mubuzima bwawe ni intambwe nini yo kwikunda.

Niba ushaka kwikunda byanyabyo iga kurekura inshuti zitagufitiye umumaro zigende, kuko nutabikora ubuzima bwawe buzahora bugushaririye.

3. Ntabwo dutakaza inshuti ahubwo, twiga gusa kumenya abantu banyabo dukomezanya urugendo.

Hari ubwo twibwira ko inshuti twazitaye, yewe hakaba n'abakubwira ko wabanze, ariko ukuri nuko utigeze ubata ahubwo wasobanukiwe abantu ba nyabo ugomba kugendana nabo bitewe n'igihe urimo ndetse n'icyo ushaka kugeraho.

4. Iyo umaze gukura nibwo umenye ko kuba umuntu agutumiye bitavuze kwakirwa neza.

Mu bukwe ushobora guhabwa ubutumire nk’abandi ariko ubwo butumire ntibuvuze ko uzakirwa neza cyangwa uba mub'imbere muri bwa bukwe.

Niko n’abantu badushuka bakadutumira mu mitima yabo kandi batubeshya batarigeze batwakira byanyabyo. Bivuze ngo kuba umuntu akubwira ko agukunda ntibihagije.

5. Rimwe na rimwe, ntabwo umuntu ahinduka, ahubwo ni mask ivaho.

Hari ubwo umuntu akora ikintu ugatangira kuvuga ngo runaka asigaye yarahindutse, ukuri nuko aba atarahindutse ahubwo yigaragaje we wanyawe, mbere wamubonaga yambaye mask ariko nayivanaho nibwo uzajya wamumenya byanyabyo.

Twese iyo twambaye imyenda ntawe uba uzi ibyo twambariyeho imbere ariko iyo ukuyemo ya myenda umuntu nibwo abona ibyo wambariyeho imbere, n'abantu rero nuko duteye.

6. Igihe kimwe ugomba kumenya ko abantu bamwe bashobora kuguma mu mutima wawe ariko ntibabe mu buzima bwawe.

Uzahore witeguye ko hari abantu utazahorana ubuziraherezo mu buzima bwawe, bazageraho bagende, ibyo ujye uhora ubyiteguye.

7. Ntabwo tubura inshuti, ahubwo ibintu by’ibihimbano, bya pilate birangira vuba.

Hari ubwo tubabara cyane ngo inshuti zacu zatwanze cyangwa zadusize, ubundi inshuti igusize ntabwo aba ari iyanyayo kuko inshuti ya nyayo ihorana nawe ibihe byose, inshuti igusiga imeze nk'ikintu cya pilate ugura nyuma y'igihe gito kigahita gisaza.

8. Witondere cyane uwo usangiza ibibazo byawe, wibuke ko atari inshuti zose zigusekera atari inshuti zawe magara.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow