IBANGA RY’UBUZIMA: Kubaha abandi si intege nke
Kubangamira abandi ni ikibazo gikunze gufatwa nk’ikintu gito, nyamara kigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu no ku mibanire yabo. Ni ngombwa kugisobanukirwa no kukirwanya.
Kubangamira abandi si imbaraga, ni intege nke z’umutima utaramenya agaciro k’abandi.
Umuntu uha agaciro abandi amenya ko amahoro ye aturuka ku kubaka, atari ku gusenya.
Uwubaha uburenganzira bw’abandi aba yubaka sosiyete itekanye; ububangamira ayisenya bucece. Imyitwarire mibi igira ingaruka zirenga uwabikoze zikagera no ku bandi batabigizemo uruhare.
Kubangamira undi ni ukwiyibagiza ko nawe wifuza kubahwa. Icyo twanga gukorerwa, ni cyo tutagomba gukorera abandi.
Ijambo ribabaza, igikorwa kibangamira, n’agasuzuguro gato bishobora gusenya umutima mu buryo butagaragara. Nta muntu udatwarwa n’icyubahiro n’agaciro.
Imbaraga nyakuri si ugutegeka abandi no kubatsikamira, ahubwo ni ukubasha kwifata no kububaha.
Kwigenzura ni byo byerekana ubwenge n’ubukuru bw’umuntu.
Ubangamira abandi ashobora gutsinda by’igihe gito, ariko atsindwa n’ubumuntu bwe. Intsinzi idashingira ku ndangagaciro ntiramba.
Aho kubangamira abandi, hitamo kubumva; aho guhatiriza, hitamo kuganira nabo. Amahoro aturuka mu kumva no gusabana neza.
Sosiyete ikura iyo buri wese yumva ko umutekano n’icyubahiro bya mugenzi we bimureba. Kubaha abandi ni umusingi w’iterambere rirambye.
Duhitemo kuba abantu bubaka aho gusenya, bubaha aho kubangamira, kandi bumva ko ubumuntu bwa buri wese bufite agaciro.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










